skol
fortebet

Musanze: Barinubira isoko rimaze imyaka 60 riremera mu muhanda

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Abahahira n’abakorera mu isoko rya Nyirabisekuro riherereye mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze, bavuga ko hashize imyaka irenga 60 iri soko riharemera, gusa ngo babangamirwa n’imiterere y’aho riremera hatari imbuga ihagije ahubwo rikamera nk’iriremera mu muhanda. Bavuga ko ikirenze kuri byo ari uko iyo imvura iguye kubona aho wanurira biba bitoroshye kuko bibateza igihombo ibicuruzwa bimwe bikangirika kubera kunyagirwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera iri soko riherereyemo buvuga ko (...)

Sponsored Ad

Abahahira n’abakorera mu isoko rya Nyirabisekuro riherereye mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze, bavuga ko hashize imyaka irenga 60 iri soko riharemera, gusa ngo babangamirwa n’imiterere y’aho riremera hatari imbuga ihagije ahubwo rikamera nk’iriremera mu muhanda. Bavuga ko ikirenze kuri byo ari uko iyo imvura iguye kubona aho wanurira biba bitoroshye kuko bibateza igihombo ibicuruzwa bimwe bikangirika kubera kunyagirwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera iri soko riherereyemo buvuga ko icyifuzo cyo kubaka iri soko cyatanzwe n’abaturage kandi kikakiranwa yombi n’ubuyobozi nabwo buhamya ko aho iri soko riherereye ariho horohereza benshi mu batuye uyu murenge n’ibindi bice kurigeramo, gusa ngo hari irindi soko ry’ahitwa Mukinga ryabanje kubakwa, bityo ngo iri rya Nyirabisekuro naryo bakaba bateganya kuryubaka mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, nk’uko SEBASHOTSI GASASIRA Jean Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabitangarije TV1.

Abaturage bo bavuga ko isezerano nk’iri ry’uko isoko ryabo rigiye kubakwa atari ubwa mbere barihabwa nyamara bagategereza ko hari icyakorwa bagaheba.
N’ubwo iri soko rya Nyirabisekuro riremera mu murenge wa Remera, si abaturage bo muri uyu murenge barirema gusa kuko usanga haniganjemo benshi baba baturutse mu turere twa Burera na Gakenke yewe no mu bindi bice by’akarere ka Musanze, bityo abarikoreramo bakavuga ko umunsi ryaba ryubatswe mu buryo bugezweho rishobora gukomera kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa