skol
fortebet

Musanze: Kureka guhinga mu kajagari byatumye umusaruro wikuba kane

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Abahinzi bo mu murenge wa Muko w’ Akarere ka Musanze baravuga ko guhinga bahuje ubutaka byatumye umusaruro wiyongera ku buryo kuri ubu wikubye inshuro enye bagereranyije n’ uwo babonaga mbere buri wese agihinga ukwe.
Guhuza ubutaka ni gahunda ya Leta y’ u Rwanda aho abaturage bahiga igihingwa kimwe kiberanye n’ ubutaka bwabo. Ibishyimbo ni kimwe mu bihingwa abaturage bo mu murenge wa Muko bahisemo guhinga.
Mbere y’ uko iyi gahunda itangira abaturage bahinga ibihingwa bitandukanye mu murima (...)

Sponsored Ad

Abahinzi bo mu murenge wa Muko w’ Akarere ka Musanze baravuga ko guhinga bahuje ubutaka byatumye umusaruro wiyongera ku buryo kuri ubu wikubye inshuro enye bagereranyije n’ uwo babonaga mbere buri wese agihinga ukwe.

Guhuza ubutaka ni gahunda ya Leta y’ u Rwanda aho abaturage bahiga igihingwa kimwe kiberanye n’ ubutaka bwabo. Ibishyimbo ni kimwe mu bihingwa abaturage bo mu murenge wa Muko bahisemo guhinga.

Mbere y’ uko iyi gahunda itangira abaturage bahinga ibihingwa bitandukanye mu murima umwe ari byo bo ubwabo bivugira ko byari akajagari.

Magingo aya abo bahinzi bibumbiye hamwe mu matsinda bita”Twigire Muhinzi”. Muri aya matsinda inyongeramusaruro n’ imbuto bibageraho mu buryo bworoshye aribyo bavuga ko byabafashije kongera umusaruro mu buryo bushimishije.

NYIRABANZI Immaculée yagize ati: “Ntabwo nabona uko mbivuga kuko birarenze, kubona mbere yo guhinga igihingwa kimwe warateraga ibiro bine by’imbuto ariko ugasarura ibiro makumyabiri!! Ubu ukaba uhinga imbuto ibiro bine ugasarura ibiro ijana.”

Niyitegeka Aimable ushinzwe ubuhinzi mu kagari ka Kivuziza buhinzi avuga ko nubwo beza bafite imbogamizi yo kutabona aho bagurishiriza umusaruro wabo. Ibi ngo bituma bahendwa igihe bagurisha umusaruro wabo.

Uretse ikibazo cyo kubura isoko ry’ umusaruro wabo, aba bahinzi bavuga ko hari abatagerwaho n’ ifumbire.

Kuri iki kibazo Umuyobozi ushinzwe gahunda y’imbaturabukungu mu by’ubuhinzi mu Karere ka Musanze, Uwamahoro Monique yavuze ko abatabona ifumbire ari ababa bataragiye mu matsinda kuko iyo bari mu matsinda babona ifumbire ku buryo buboroheye.

Yavuze ko: “Nta muntu ushobora kubona ifumbire ataba hamwe n’abandi mu matsinda
cyangwa aba mw’itsinda ntiyiyandikishe ati ibyo byo ntibishoboka namba.”

Aya matsinda y’abahizi afite ubuso bwa hegitari 25 zihinzeho ibishyimbo bizwi ku izina rya Mushingiriro.

Ibitekerezo

  • Muzatugenzulire niba ibyo bishyimbo atari byabindi bya OGM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa