skol
fortebet

Musanze: Ntibishimiye kubona ikibuga cy’indege cya Ruhengeli cyahirwamo ubwatsi bw’ amatungo

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Igice kinini cy’Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri kimaze igihe kinini cyahirwamo ubwatsi bw’amatungo, gusa hari uruhande rimwe na rimwe rugwaho indege ntoya ziganjemo iz’abakerarugendo.
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB, mu biganiro biherutse kumuhuza n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko hari umushoramari wifuje kuvugurura kiriya kibuga cy’indege. Agira ati “Dufite umushoramari ugiye kubaka Lodge mu Kinigi, baradusabye kugira ngo bakoreshe iki kibuga cy’indege cya Musanze mu (...)

Sponsored Ad

Igice kinini cy’Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri kimaze igihe kinini cyahirwamo ubwatsi bw’amatungo, gusa hari uruhande rimwe na rimwe rugwaho indege ntoya ziganjemo iz’abakerarugendo.

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB, mu biganiro biherutse kumuhuza n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko hari umushoramari wifuje kuvugurura kiriya kibuga cy’indege.
Agira ati “Dufite umushoramari ugiye kubaka Lodge mu Kinigi, baradusabye kugira ngo bakoreshe iki kibuga cy’indege cya Musanze mu bukerarugendo, twabemereye ko bakora inyigo; ubu bari kuza kugisura ngo barebe niba bishoboka.”

Ivugururwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri ni inkuru yakiranwe ibyishimo n’abaturage benshi b’Akarere ka Musanze batashimishwaga no kuba kibereyeho kwahirwamo ubwatsi kusa.

Mahirwe Bonaventure, agira ati “Byatubabaza cyane kuba iki kibuga cy’indege cyahirwamo ubwatsi gusa kandi cyaratwaye akayabo k’amafaranga Leta, kuba rero kigiye kuvugururwa turabyishimiye; twumva bizorohereza abantu b’inaha bajyaga gufata indege bikabasaba kubanza gutega za bus bajya i Kigali.”
Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, we asanga ivugururwa ry’Ikibuga cy’Indegee cya Ruhengeri rizihutisha iterambere ry’ako karere.
Atangaza ko hagiye gushyirwaho ingamba zikumira abaturage bafite ingeso yo kwahira ubwatsi bw’amatungo muri kiriya kibuga.

Izubarirashe dukesha iyi nkuru ryanditse ko nta gihe gitangazwa Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri kizatangiriraho kuvugururwa ndetse n’ingengo y’imari bizatwara ntiramenyeka kuko ngo hagikorwa inyigo, gusa tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa