skol
fortebet

Ngoma: Wa mubyeyi wahumye umugabo akamusiga mu buzima bushaririye yarafashijwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bwegereye Mukangirinshuti Annonciata umugabo yataye amaze guhuma bumugarurira icyizere anakurwa mu kiciro cya 3 ashyirwa mu cya mbere. Ibi byabaye nyuma y’ uko itangazamakuru rimusuye rikagaragaza ko abayeho nabi.
Umuseke yongeye kumusara usanga yabaye mushya, akanyamuneza ni kose, ku maso aramwenyura arishimira ubu bufasha yatangiye guhabwa.
Ati “Ndumva ndaho kuva aho itangazamakuru rimaze kungeraho sinagiraga aho ndara sinagiraga ibyo (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bwegereye Mukangirinshuti Annonciata umugabo yataye amaze guhuma bumugarurira icyizere anakurwa mu kiciro cya 3 ashyirwa mu cya mbere. Ibi byabaye nyuma y’ uko itangazamakuru rimusuye rikagaragaza ko abayeho nabi.

Umuseke yongeye kumusara usanga yabaye mushya, akanyamuneza ni kose, ku maso aramwenyura arishimira ubu bufasha yatangiye guhabwa.

Ati “Ndumva ndaho kuva aho itangazamakuru rimaze kungeraho sinagiraga aho ndara sinagiraga ibyo ntekamo,…banyubakiye inzu, bubaka umusarane, bampaye n’ibiribwa bampinduriye n’ikiciro banshyira mu cya mbere.”

Mu mashimwe ye, aragaruka cyane ku Itangazamakuru by’umwihariko Umuseke wakoze inkuru ye bwa mbere.

Muragijemungu Arcade umaze amezi atatu uyobora uyu murenge wa Rukumberi, avuga ko bakimara kumva kiriya kibazo bihutiye kugikurikirana.

Ati “Icya mbere wabonaga akeneye gufashwa mu buryo buri Moral twagiyeyo turamufasha tumwitaho, ikindi ni ikiciro yari arimo ari naho twagayiye abaturage bo muri uriya mudugudu bamushyize mu cya gatatu ubu twamushyize mu cya mbere kandi azanaboneraho amahirwe yo gukomeza kwitabwaho na leta.”

Muri 2011, uyu mubyeyi yari asanzwe ahabwa inkunga y’ingoboka kuko atishoboye, aho ibyiciro by’Ubudehe biziye ihita ihagarara kuko bamushyize mu kiciro cya gatatu cy’abifashije.

Mu mafoto reba uko yari abayeho n’ uko asigaye abayeho

Inzu ye nta madirishya yagiraga ubu yashyizwemo

Umusarane ntiwari ukoze neza ubu urakoze uranasakaye

Bararaga ku mashara ubu basigaye barara kuri matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa