skol
fortebet

Ngororero: Umumamyi yambuye abahinzi miliyoni zirenga 5 aburirwa irengero

Yanditswe: Wednesday 31, May 2017

Sponsored Ad

Abahinzi b’ingano mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero bavuga ko mu minsi ishize batekewe umutwe n’uwiyitiriraga sosiyete igura imyaka, akabatwara umusururo w’ingano ufite agaciro ka 5 450 000 bakamuburira irengero.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ ubworozi muri uyu murenge avuga ko aba bahinzi basigiwe isomo n’iki gikorwa ku buryo batazongera gupfa kugurirwa n’uwo babonye wese.
Perezida wa Koperative y’aba bahinzi Habimana Jean Damascene avuga ko mu Ukwakira 2016 hari uwaje yiyitirira (...)

Sponsored Ad

Abahinzi b’ingano mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero bavuga ko mu minsi ishize batekewe umutwe n’uwiyitiriraga sosiyete igura imyaka, akabatwara umusururo w’ingano ufite agaciro ka 5 450 000 bakamuburira irengero.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ ubworozi muri uyu murenge avuga ko aba bahinzi basigiwe isomo n’iki gikorwa ku buryo batazongera gupfa kugurirwa n’uwo babonye wese.

Perezida wa Koperative y’aba bahinzi Habimana Jean Damascene avuga ko mu Ukwakira 2016 hari uwaje yiyitirira Sosiyete y’abaguzi maze arangura toni icyenda z’ingano zifite agaciro ka 5.450.000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri iki kibazo ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kabaya Ndikubwimana Fulgence avugako ikirego cyagejejwe mu nkiko kugira ngo hagaruzwe agaciro kibyatwawe n’aba biyise abaguzi.

Umwe mu baturage bagize koperative yatangarije itangazamakuru ko ubuhinzi bw’ingano bumaze kubageza ku bintu byinshi harimo kuba bishyurira abana babo amafaranga y’ishuri, Ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Ariko nubwo beza hari imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bwabo nk’ icyo bise ibyonnyi biza mu ngano gusa bavuga ko bahita babimenyesha ushinzwe ubuhinzi mu murenge nawe agakorana na RAB bagahita bashaka umuti wo guhashya icyo cyorezo.

Iyi Koperative ifite abanyamuryango 93 n’ ingano zihinze ku buso bwa hegitari 25 abanyamuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa