Kigali

Niboye : Barinubira gufungirwa utubari saa tatu z’ijoro

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 6 September 2017 Yasuwe: 347

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro barinubira icyemezo bafatiwe n’ubuyobozi bw’umurenge cyo kuba bafunze ahacururizwa inzoga bitarenze saa tatu z’ijoro

Amazu amwe arafunze mu masaha ya mu gitondo ngo kuko bategereje ngo saa tanu z’amanywa zigera babone gukingura, baragendera ku matangazo amanitse ku nzu zabo z’ubucuruzi inyinhsi zizwi nk’utubare.

Aba ngo bagomba kandi kuba bafunze bitarenze saa tatu za imugoroba , ni itangazo rimanitse no muri za boutique kuko hari aho ugera ugasanga harimo nk’ikaziye y’inzoga ziyongera ku biribwa n’ibindi bihacururizwa, yaba abacuruzi yaba n’abaguzi barinubira iki cyemezo cyafashwe n’umurenge wa niboye.

Aba baturage bavuga ko nta kibazo cy’umutekano kigaragara muri uyu murenge ,kuba bafite ababacungira umutekano bakanabazwa amafaranga atandukanye y’imisoro n’ubukode ngo ntibagakwiriye gukumirirwa ngo bategekwe gufunga saa tatu za nimugoroba by’umwihariko abacuruza ama boutique ngo kuko benshi aribwo baba bakiva mu kazi gasanzwe ni ibintu abacuruzi bahuriraho n’abaguzi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa NIBOYE buvuga ko iki cyemezo cyafashwe ku mpamvu z’umutekano kandi ngo cyafatiwe utubari tutujuje ibisabwa n’amabwiriza y’umujyi wa Kigali ,bitewe n’urugomo rwahagaragararaga nyuma ya saa tatu z’ijoro ,ngo bagomba kandi kubyukira mu kazi bagafungura utwo tubari twabo saa tanu dore ko ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko tutanujuje ibisabwa nubwo dukora .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uurenge wa NIBOYE twavuganye ku murongo wa telephone, yavuze ko niba aya matangazo amanitse no muri za boutique ngo haba harabayeho kwibeshya ibi ngo byahita bikosorwa .

Uburyo bushya bw’imikorere by’umwihariko mu mijyi ni uko abantu bagomba gukora amasaha menshi ashoboka byaba ngombwa bakanakora 24/24 nubwo ibi bitubahirizwa henshi bitewe nuko bamwe mu bafite ibikorwa byabo usanga badashaka kurara bakora ,bihabanye n’ibya abo muri NIBOYE bavuga ko bakeneye gukora amasaha 24/24 ariko bo bakaba bavuga ko bategekwa gukora atarenze 9 gusa ku munsi ,Gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abakora ibizwi byujuje ibisabwa harimo n’utubari , ama restaurant n’amahoteri cyane ko ngo ibyo bizwi biba binifitiye aba securite ngo bakora amasaha bifuza yose.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwicanyi ruharwa uryamye mu kiyaga cya Kivu, icyago cyangwa amahirwe ku...

Abashakashatsi bagaragaraje ko nta kigikozwe mu maguru mashya ikiyaga cya...
18 November 2017 Yasuwe: 7566 1

Min. Munyeshyaka yagaragaraje inzira yo gusohoka mu bushomeri

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshyaka yeretse abafite ikibazo...
14 November 2017 Yasuwe: 1111 1

Umwana w’ imyaka 8 wafotowe agerageza gusana itiyo y’ amazi WASAC yamuhaye...

Rukundo Yasiri w’ imyaka umunani y’ amavuko wafotowe arimo kugerageza gusana...
11 November 2017 Yasuwe: 2057 0

Mu mezi ane u Rwanda rwahombye miliyari 5 kubera uburenge

Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2017 kugeza mu kwezi muri Nzeli 2017, u Rwanda...
10 November 2017 Yasuwe: 732 0

Kagame n’ umuherwe wo muri Nigeria bazayobora inama ya ba rwiyemezamirimo...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umuherwe wo mu gihugu cya Nigeria Tony...
8 November 2017 Yasuwe: 387 0

Ibiciro bya Lisansi na mazutu byongeye kuzamuka

Ikigo cy’ igihugu kigenzura imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro RURA...
3 November 2017 Yasuwe: 387 0