skol
fortebet

Nta mumotari wo mu mujyi wa Kigali wemerewe gutwara umugenzi adafite mubazi guhera kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda [RURA]rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020, nta moto itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yemerewe gukora idafite mubazi.

Sponsored Ad

Mu itangazo RURA yashyize hanze, yasabye abatega moto gutega moto zifite mubazi gusa no kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

RURA yavuze ko abamotari badafite mubazi bagomba kubanza kuzishaka mbere yo gukora kandi yabemereye kubafasha kuzibona.

RURA yavuze ko abamotari bo mu ntara barakomeza gukora kugeza igihe izi mubazi zizatangirwa hirya no hino.

Kuwa 05 Kanama 2020,nibwo Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda [RURA] rwatangaje ko guhera kuwa 15/8/2020,mu mujyi wa Kigali nta mumotari uzongera kwemererwa gukora adafite mubazi.

RURA yavuze ko iyi mubazi izafasha abagenzi kwishyura amafaranga y’ingendo za moto bakoresheje ikoranabuhanga ndetse bibafashe kwishyura amafaranga akwiriye.

Biteganyijwe ko guhera ku birometero 2, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 300, nyuma yabyo atangire kwishyura 133 FRW ku kilometero.

Igihe umugenzi yifuje guhagarara, iminota icumi ya mbere ntazajya ayishyura ariko igihe iyi minota ayirengeje azajya acibwa amande ya 21 FRW ku munota.

Mu minsi ishize,mu bamotari 26,000 bakorera muri Kigali RURA yavuze ko abagera kuri 19,500 bamaze guhabwa mubazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa