skol
fortebet

NTIBISANZWE: Rutsiro: Abaturage borora ihene bazipfutse iminwa

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Aborozi b’ ihene mu murenge wa Musasa mu karere Rutsiro mu ntara y’ Iburengerazuba borora aya matungo bayambitse ibice by’ utugerekani ku minwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane no gucibwa amafaranga n’ abaturanyi babo.

Sponsored Ad

Umurenge wa Musasa uherereye hafi y’ ikiyaga cya Kivu, ni umurenge ukorerwamo ibikorwa by’ ubuhinzi n’ ubworozi kimwe n’ indi mirenge yose y’ icyaro. Uyu murenge wiganjemo ubuhinzi bw’ ikawa n’ urutoki rugitanga umusaruro mwinshi bitandukanye na henshi mu Rwanda urutoki rutagitanga umusaruro.

Iyo ugeze muri uyu murenge utungurwa no kubona buri hene yose ifite igice cy’ ikijerekani, nyamara abaturage baho bo barabimenyereye ndetse bavuga ko n’ ayo matungo yabimenyereye.

Nyinawinyamibwa Floride w’ imyaka 55 wari ushoreye ihene mu masaha y’ umugoroba avuga ko azivanye ku isambu yatangarije UMURYANGO ko yabonye bagenzi ihene zabo bazipfuka umunwa nawe akabikora gusa ngo abona ntakibazo bizitera.

Yagize ati “Tuba tugira ngo zitona turi kuzijyana. Mbere zaronaga zakona ugasanga abantu barakwiyamye uzishoreye none ubu ng’ ubu urazishorera zikagenda ntizigende zona…Twabonye abandi bazipfutse natwe aba ariko tubikora. Iyo tuzigejejeyo turazirekura zikarisha twajya gutaha tukongera tukazifunga, inaha twese niko tubigenza nazo zarabimenyereye ntacyo bizitwara”

Nyinawinyamibwa yakomeje avuga ko mbere ihene zoneraga abaturage bigateza amakimbirane ndetse hakaba abo baca amafaranga, gusa we afunga ko yafashe iki cyemezo ntawe uramuca amafaranga.

Muganga w’ amatungo yavuze ko ntacyo bitwaye

Umuganga w’ amatungo witwa Joseph Ntigurirwa wo mu karere ka Rusizi yatangarije UMURYANGO ko ibyo abo borozi b’ ihene bakorera izo hene ntacyo bibangamye ku mibereho yazo nubwo yemera ko bitatuma zihebeba.

Yagize ati “Biba bikoze ku buryo haba harimo umwenge hasi ku buryo ibasha guhumeka biriya ntacyo byazitwara. Byaba ikibazo ariko itabasha guhumeka. Kuba itabasha guhebeba ntacyo bitwara bajya babikora no ku mbwa iyo bashaka kuyifata bagira ngo itabarya hari akantu bayambika kayifasha guhumeka ariko ikaba itakwasama ngo igire icyo itamira”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa