skol
fortebet

Nyagatare: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo watwaye akayabo ka miliyari 88 FRW

Yanditswe: Saturday 04, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020,Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yatashye umudugudu wa Gishuro wo mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro uyu mudugudu uzatuzwamo n’imiryango 64,ibitaro by’icyitegererezo,amashuri agezweho n’ikigo mbonezamikurire y’abana.

Mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora,hubatswe uu mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro, ukazatuzwamo imiryango 64 itishoboye.

Buri muryango ukazahabwa ibiryamirwa, TV, amashyiga na Gaz, inka, ndetse n’ubworozi bw’inkoko zigera ku bihumbi 2 zagenewe iyo miryango.

Kuri ibi kandi haniyongeraho umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Tabagwe-Karama ureshya na km 30, ishuri rigezweho rya GS Tabagwe, Ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa bizahindura ubuzima bw’abaturage ba Nyagatare muri rusange.

Ku batuye I Tabagwe na Nyagatare muri rusange, ngo ibikorwa nk’ibi ni intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora nyabyo.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Nyagatare ariho hizihirizwa ku nshuro ya 26 ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora, ibirori ngarukamwaka biba tariki 4 Nyakanga.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango yabwiye Perezida Kagame ko ibi bikorwaremezo byose byatwaye miliyari 88 kubera ko byakozwe mu bufatanye bw’inzego za Leta n’abaturage mu gihe iyo bitaza gukorwa gutyo byari gutwara miliyari 96,5 ati “Byafashije Leta kwizigamira miliyari 8,5”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ku bikorwaremezo byo mu rwego rw’ ubuzima byubatswe mu karere ka Nyagatare avuga ko hubatswe ibitaro bibiri aribyo ibya Gatunda n’ibitaro bya Gatonde.

Ibitaro bya Gatunda byatashywe uyu munsi byuzuye bitwaye miliyari 5,6 ntabwo biratangira gukora kubera ko gahunda yo kugura ibikoresho yakererejwe n’icyorezo cya covid-19 kubera aho Leta yagombaga kugura ibikoresho ari mu mahanga.

Ibi bitaro bizatangira gukora tariki 30 Kanama 2020, abakozi bamaze bamaze kugera ku bitaro n’ibikoresho bimwe byamaze kugera ku bitaro.

Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe kiri mu byatashywe ku mugaragaro uyu munsi cyo cyuzuye gitwaye miliyari 1,2. Kizatangira gukora mu cyumweru gitaha nk’uko Minisitiri Dr Ngamije yabitangaje.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Tabagwe Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 22 byavuguruwe byose bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1,418 bo mu mashuri abanza.Hari kandi n’ibyumba 25 byakira abanyeshuri 903 bo mu mashuri yisumbuye.



Ibitekerezo

  • Ibi ibikorwa byagezweho birashimishije ahasigaye ni ahacu ho kubisigasira no kubibyaza umusaruro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa