skol
fortebet

Nyamagabe: Visi Meya amaze imyaka 5 aba mu nzu z’ abarimu

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere yasabwe kuva mu inzu ebyiri z’abarimu ziri mu ishuri rya Ecole de Sciences zafatanyijwe akaba azibamo kuva 2013 nyamara abarimu zubakiwe nabo batarakwiriwe.

Sponsored Ad

Kabayiza Lambert umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yinjiye muri izi nzu mu 2013 akiri Division Manager w’Akarere nk’uko aba hano babibwiye Umuseke.

Abarimu baganiriye n’ Umuseke batinye gutanga amakuru kuri iki kibazo kuko ngo bumva kibateye ubwoba, abagerageje bavuze ko bidashimishije kuba umuyobozi w’Akarere atura mu nzu ebyiri (ni imwe iciyemo ebyiri zabamo imiryango ibiri y’abarimu) kandi hari abarimu baho badafite icumbi mu kigo mu gihe ari bo zubakiwe.

Umwe mu barimu utifuje gutangazwa yavuze ko iri shuri rifite amacumbi make y’abarimu, bityo hari bake bayarimo n’abandi baba hanze kuko imbere mu kigo amacumbi arimo ari make.

Uyu mwalimu avuga ko abayobozi b’ishuri babasobanuriye ko uyu muyobozi abamo akodesha ngo ku bw’inyungu z’ikigo, maze na bo basanga ntacyo barenzaho.

Visi Meya Kabayiza Lambert avuga ko nta cumbi afite akedesha ngo ntabwo azi niba ikigo kimufiteho ikibazo.

Ati “Ibijyanye no gutura k’umuntu… nta cumbi ngira, nta nzu ngira ku butaka bw’u Rwanda, mba mu nzu nkodesha, biramutse umuntu ukodesha ari we ufite ikibazo mwabaza ikigo kuko ari ikigo kihafite. Muvugane n’ubuyobozi bw’ikigo niba hari ikibazo bamfiteho muze kumbaza.”

Arakomeza ati “Niba hari abarimu bahagenewe ntibahahabwe, ibyo sinabimenya. Njye mba nzu ikodeshwa yishyurwa amafaranga, nyirayo ayishatse yayisubirana si inzu yanjye. Ni ahantu mba kuva mu 2013.”

Ngezenubwo Mathias ni we muyobozi wa Ecole de Sciences Nyamagabe ariko akanaba Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Njyanama abanamo n’uyu Visi meya.

Ngezenubwo avuga ko atari ahari ubwo Visi Meya yinjiraga muri aya mazu gusa ngo yumvise ko uyu muyobozi yagiyemo havuyemo umuzungu w’umukorerabushake wakoranaga n’ishuri, ubu ngo yayikodeshaga 60 000Frw. Iby’iri kode Umuseke ntiwabashije kugenzura niba ritangwa cyangwa ridatangwa.

Nteziryayo André umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe yavuze ko yahageze muri 2016 asanga uyu muyobozi aba muri izi nzu, avuga ko yagerageje kubaza umuyobozi w’ishuri impamvu amubwira ko babikoze kugira ngo ishuri ribone amafaranga.

Nteziryayo ariko yemeza ko ibi bitemewe kuko ngo izi nzu zinakodeshejwe zakodeshwa abarimu ku mafaranga make kuko n’ubundi hari abakodesha hanze kuko izi bubakiwe zitabakwiriye bose.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano kuri iki kibazo avuga ko atakizi gusa ko iryo ari icumbi ry’abarimu Leta iba yarubatse ngo iborohereze.

Ati “Ibyo ntabyo nzi, sindabikurikirana ngo menye amategeko abigenga ariko icyo nzi niba yarubakiwe gufasha abarimu ni na bo bagombye kuyibamo, niba yaragiye kuyibamo ari Vice Mayor byaba ari amakosa. Ndaza gukurikirana numve niba ari byo.”

Amakuru mashya ahari ni uko Visi Meya Kabayiza ubu ari hafi kuva muri iyi nzu iri mu kigo cy’ishuri kandi yubatswe nk’icumbi rya mwarimu.

Ibitekerezo

  • Arakomeye ntacyo bazamutwara

    Haaa ibi bireze. Nibajye Karongi barebe ko Mayor ataba munzu yubakiwe abarimu ba TTC rubengera. Yewe bimaze imyaka myinshi cyaneeeee. Ubworero ibyo bibazo babikemurire rimwe. Byose biterwa ngo nuko ntamwarimu ugira ijambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa