skol
fortebet

Nyarugenge: Abafatanyabikorwa bakusanyije miliyoni zirenga 128 yo kubakira abatishoboye

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa gatatu taliki 11/12/2019 ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyarugenge bakusanyije Miliyoni zirenga 128 zo gutera inkunga Akarere mu gikorwa cyo gushakira amacumbi abatishoboye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyarugenge.
Jean de Dieu Serugendo ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuryango ko Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatumyeho abagize iri huriro ry’abikorera ngo bushimire abarigize ku bikorwa basanzwe bafatanya n’Akarere kandi (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa gatatu taliki 11/12/2019 ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyarugenge bakusanyije Miliyoni zirenga 128 zo gutera inkunga Akarere mu gikorwa cyo gushakira amacumbi abatishoboye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyarugenge.

Jean de Dieu Serugendo ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuryango ko Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatumyeho abagize iri huriro ry’abikorera ngo bushimire abarigize ku bikorwa basanzwe bafatanya n’Akarere kandi babasabe gukomeza ubufatanye.

Muri iyi nama, Akarere kaboneyeho umwanya wo kwereka abikorera bimwe mu bikorwa bafatanyije ndetse n’ibyari bikirimo ibibazo Akarere katarabonera amikoro.

Akarere kagaragaje ko mu byo kiyemeje bikirimo imbogamizi harimo no kubonera amacumbi abatishoboye badafite aho kuba.

Mu karere ka Nyarugenge, Imiryango 200 y’abatishoboye niyo ikeneye amacumbi, mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2018/2019 bakaba barubakiye imiryango 53 naho muri uyu mwaka wa 2019/2020 bakaba bateganya kubakira imiryango 73.

Muri miliyoni 385 zari zikenewe mu kubaka aya mazu 73, Akarere kakaba kari gafite agera kuri miliyoni 249, muri iyi nama abikorera bakaba barahise biyemeza kuzatanga asigaye.

Ku ikubitiro bakaba barahise bakusanya agera kuri miliyoni zirenga gato 128 ndetse biyemeza no gukomeza gukusanya abura ngo amafaraga yose akenewe.

Andre Bitwayiki usanzwe ari umucuruzi ku giti cye uhagariye mu Rwanda uruganda Twiga rukora Sima muri Tanzaniya, akaba akuriye abacuruzi mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba no mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyarugenge yatangarije Umuryango ko Akarere kabagejejeho ikibazo cyo kubonera amacumbi abatishoboye nk’abafatanyabikorwa.

Yagize ati: “ Akarere karatwegereye, kadusaba ko twabafasha mu gikorwa cyo kubona amacumbi y’abatishoboye, mu nama twakoze twakusanyije inkunga yacu ngo dufashe Akarere kubona abura kuyo gafite, twabashije kubona agera kuri miliyoni zirenga gato 128, kandi turizera ko n’abura zaboneke akuko hari abatari bahari kadi bafite ubushake bwo kwitanga.”

Muri iyi nama BK yiyemeje kubakira imiryango ine, Koperative RFTUC itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara yiyemeza kuzubaka inzu 2 naho Koperative ifite inyubako mu mujyi izwi nka CHIC na Koperative ifite inyubako yahoze ari UTC ndetse n’isoko rya Nyarugenge biyemeza umwe umwe yiyemeza kuzubakira umuryango umwe.

Inzu imwe y’umuryango utishoboye biteganyijwe ko kuyubaka bizajya bitwara 4,900,000frws. Imibare y’Akarere igaragagaza ko Umurenge wa Nyamirambo ariwo uzubwakwamo inzu nyishyi ukurikije iziteganyijwe muri uyu mwaka aho hazubakwa inzu 30 naho Nyakabanda na Rwezamenyo akaba nta nzu y’abatishoboye iteganyijwe kuhubakwa muri uyu mwaka.

Muri iyi nama Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu KAYISIME NZARAMBA abafatanyabikorwa barenga 125 bari bayitabiriye ko uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu mwaka wa 2018-2019, rwanganaga na miliyari 6,587,874, 689frw naho uyu mwaka uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko ruzaba rurenga gato miliyari 4.

Ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe ko abafatanyabikorwa bazagiramo uruhare birimo gufasha Akarere gutanga amazi mu bice bitandukanye, kubakira abatishoboye, kubaka amashuri, gutanga inka muri gahunda ya Girinka no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.

Abari bitabiriye iyi nama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa