skol
fortebet

Nyarugenge: Batatu bafunzwe bakekwaho kwiba moto

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ku itariki ya 12 Nzeri yataye muri yombi abitwa Habiyambere Gatete Eric w’imyaka 25, Nzayisenga Edward w’imyaka 23 naTwagiramungu Abias w’imyaka 38 bakekwaho kwiba moto.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bafatiwe mu kagari ka Nyabugogo umurenge wa Kigali.
Yavuze ko kugirango bafatwe ari umuturage wabahaye amakuru, aho yavuze ati:”Umuturage w’inyangamugayo yatubwiye ko hari (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge ku itariki ya 12 Nzeri yataye muri yombi abitwa Habiyambere Gatete Eric w’imyaka 25, Nzayisenga Edward w’imyaka 23 naTwagiramungu Abias w’imyaka 38 bakekwaho kwiba moto.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bafatiwe mu kagari ka Nyabugogo umurenge wa Kigali.

Yavuze ko kugirango bafatwe ari umuturage wabahaye amakuru, aho yavuze ati:”Umuturage w’inyangamugayo yatubwiye ko hari amakuru afite ko mu rugo rwo kwa Habiyambere harimoto yibwe, bakaba bari gushaka umukanishi ngo ayihambure bagurishe ibyuma byayo, nibwo natwe twatangiye gukurikirana aya makuru, tuza kumenya ko uyu mukanishi bamubonye, turamwegera tumubwira ko umunsi azajyayo yazaduha amakuru, ari bwo yabitubwiye tujyayo dusanga koko batangiye kuyihambura, nibwo twahise tubafata, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiiyo ya Polisi ya Nyarugenge.”

SP Hitayezu yavuze ko iyi moto AG 100 RC 890V yari yaribwe ku itariki ya 10 Nzeri, ikaba ari iya Nkurunziza Theophile nawe utuye muri uyu murenge.

Yavuze kandi ko ubujura nk’ubu bwari bumaze iminsi butagararaga mu mujyi wa Kigali kuko mu mezi abiri ashize hagaragaye bubiri gusa.

Yashimiye kandi asaba abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya moto no gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze

Yagize ati:"Abantu bose cyane cyane urubyiruko bakwiye kutijandika mu bikorwa bibi birimo n’ubujura, bagakora aho gutega amaramuko mu kwiba, kuko hari imirimo myinshi umuntu yakora, ababirengaho bamenye ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi itazahwema guhashya abanyabyaha batandukanye bityo bakagarurwa mu murongo mwiza.”

SP Hitayezu yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe habaye igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango hafatwe uwagikoze mu maguru mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa