skol
fortebet

Pasiporo z’u Rwanda zidakoranye ikoranabuhanga zizata agaciro muri Kamena 2021

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zose zizacyura igihe tariki 28 Kamena 2021.

Sponsored Ad

Uru rwego rwibukije abanyarwanda ko “Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva 28 Kamena 2021”.

Muri iri tangazo uru rwego ruvuga ko ibi bishingiye ku ikoreshwa rya pasiporo irimo ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gutangwa guhera Tariki ya 28 Kamena 2019.

Guhera kuwa 01 Kamena 2021,pasiporo zizaba zemewe ni Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gutangwa muri 28 Kamena 2019.

Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cya 25000 Frw. Pasiporo y’abakuru yo ifite paji 50 ku kiguzi cya 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi pasiporo muri iki cyiciro ni iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 imara imyaka 10. Iyi y’imyaka 10 itangwa ku 100000 Frw.

Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta ifite paji 50, imara imyaka itanu. Ihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi 15 Frw.

Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, ifite paji 50 imara imyaka 5, itangwa ku mafaranga 50 000 Frw.

Zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, ku buryo bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

Izi pasiporo zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano. Ibyo bituma umuntu usaba pasiporo abikorera ku Irembo, yigire ku biro by’abinjira n’abasohoka afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.

Pasiporo itangwa mu minsi itarenze ine nyuma yo gusabwa.

Ibitekerezo

  • Nabazaga nk’abantu bari hanze y’urwanda bayibona gute?murakoze

    Muraho neza,twishimiye ko izo passport zikoranye ubuhanga ariko ntabwo twakabaye victime muzitesha agaciro Kandi zigifite igihe,mwavuze ko izigifite igihe mutange igice kikiguzi Kandi ntimukadufatanye nakaga turimo(Covid19).Murakoze

    Muraho neza,twishimiye ko izo passport zikoranye ubuhanga ariko ntabwo twakabaye victime muzitesha agaciro Kandi zigifite igihe,mwavuze ko izigifite igihe mutange igice kikiguzi Kandi ntimukadufatanye nakaga turimo(Covid19).Murakoze

    Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Nationality izabamo kuko isi izaba igihugu kimwe kizaba kiyobowe na YESU nkuko tubisoma muli Revelations 11:15.Nubwo amadini yigisha IJURU gusa,YESU ubwe yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Abantu bake bazajya mu ijuru,bazategeka isi nshya nkuko tubisoma muli Daniel 7:27 na Revelations 5:9,10.Muli iyo si,tuzaba dukina n’inzoga,intare,etc...nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Nta visas cyangwa Residence Permits zizabamo.Kwaheri ubukene,ubusumbane,indwara,urupfu,etc...(Revelations 21:4).Niba ushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru,haguruka ushake imana,aho kwibera mu byisi gusa,kuko abantu bibera mu byisi gusa batazayibona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa