Kigali

Perezida Kagame arataha ku mugaragaro hoteli EPIC

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 1 March 2018 Yasuwe: 3086

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018 biteganyijwe ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame afungura ku mugaragaro hoteli y’ inyenyeri enye ari nayo hoteli ya mbere iri kuri uru rwego yubatswe mu karere ka Nyagatare.

Iyi hoteli ifite ibyumba 77 yatangiye kubakwa mu mwaka 2012, yuzuye itwaye miliyari 19 z’ amafaranga y’ u Rwanda nk’ uko Kigali today yabitangaje.

Abanyamigabane bayo ni abaturage bo mu turere tugize Intara y’iburasirazuba. Harimo n’ibigo bikomeye nk’Ikigo gishinzwe ubwiteganyirije (RSSB) hakabamo Banki y’Iterambere (BRD).
Ntazinda Augustin umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya EPIC Hotel, avuga ko amafaranga batanze atabaye impfabusa.

Avuga ko iyi Hotel ifitiye abaturage ba Nyagatare akamaro kuko ibiribwa n’ibinyobwa izacuruza bizajya biva muri bo.

Ikindi ni uko uwashoyemo umugabane na we yatangiye kugira ikizere cy’inyungu z’igishoro yatanze. Umugabane umwe ungana n’ibihumbi 100Frw.

Avuga ko kwishyira hamwe ari imbaraga kandi aho igihugu kigeze kibikesha kwishyira hamwe.

Agira ati “Icyo twaharaniye tukigezeho, abashoyemo imigabane twiteguye inyungu, ibi ntawakabigezeho wenyine uretse ubufatanye kandi murabona ko butugejeje ku gikorwa kinini.”
Igitekerezo cyo kubaka hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri 4 cyatangiye muri 2011. Icyo gihe bamwe mu baturage baje kwakira Perezida wari wasuye aka akarere babura aho barara, bituma bahashinga amahema bayararamo.

EPIC Hoteli yahise ikodeshwa n’umushoramari ufite Hoteli yitwa City Blue ihabwa izina rya City Blue Epic Hotel Nyagatare.

Perezida Kagame asanzwe amenyereweho gushyigikira ibikorwa by’ishoramari byakozwe n’Abanyarwanda.

Zimwe mu zo aheruka gutaha zirimo Park Inn Hoteli iherereye mu kiyovu, yanatashye kandi Gorilla Hotel na yo yubatswe n’Umunyarwanda, iherereye i Nyarutarama.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kicukiro: Abatoza ntibishyuwe, akarere kati ‘ishimwe ntiryishyuzwa’

Abatoza batoje urubyiruko rw’ abanyeshuri bo mu karere Kicukiro mu mwaka...
5 October 2018 Yasuwe: 1305 1

Leta y’ u Rwanda ngo yahagaritse gutumiza lisansi muri Kenya

Igihugu cy’ u Rwanda ngo cyahagaritse lisansi cyatumizaga muri Kenya...
4 October 2018 Yasuwe: 1825 0

Abadepite bafite impungenge ku myenda ya miliyari zirenga 300 u Rwanda...

Abadepite bagaragarije Minisiteri w’ Imari n’ igenamigambi impungenge ku...
27 September 2018 Yasuwe: 4710 0

Minisitiri Gatete asanga gufunga amazu y’ ubucuruzi aribyo byasigaje inyuma...

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente n’ abandi ba Minisitiri...
26 September 2018 Yasuwe: 1499 2

Muhanga: Ubuyobozi bwongeye gutanga ibibanza bwari bwarambuye...

Mu cyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwari...
25 September 2018 Yasuwe: 515 0

Ntiharamenyekana icyatumye amafi menshi yo mu mugezi wa Mukungwa apfira...

Ubuyobozi bw’ akarere ka Musanze bwatagangaje ko hakirimo gukorwa iperereza...
23 September 2018 Yasuwe: 2874 0