skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye ko Volkswagen yatumye u Rwanda rubona abandi bashoboramari

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakomoje ku ruganda rwa Volkswagen rwo mu Budage rusigaye ruteranyiriza imodoka mu Rwanda avuga ko rwatumye hari abandi bashoramari bashora imari muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu Budage kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018, mu nama y’ Ubudage yiga ku ishoramari muri Afurika.

Umukuru w’ igihugu yagize ati “Kuba uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwaraje gukorera mu Rwanda nkuko Thomas Schaefer ari buze kubivugaho ni urugero rwiza rw’ibishoboka”.

Yavuze ko Volkswagen idateranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo yubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije.

Ati “Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye haza abandi bashoramari nka Siemens n’abandi. Ariko ibi byose ntibyakora hatabayeho ubufatanye n’abaturage bacu mu mpano zabo zitandukanye”.

Ati “Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba.Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize hano mu Budage ndetse ikigo cy’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu”.

Yongeyeho ati “Hari byinshi twageraho dufatanyije cyane cyane twibanda ku gutera inkunga no kugabanya ibidindiza ishoramari ry’abikorera nk’iryo turi bwumve uyu munsi.”

Mu ntangiriro z’ uyu mwaka nibwo uruganda rwa Vokswagen rw’ Abadage rwatangije imirimo yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda. Nirwo ruganda rwa rwa mbere rwatangije mu Rwanda guteranya imodoka.





Muri Mutarama 2018 nibwo Perezida Kagame yatangije imirimo ya Vokswagen iteranyiza imodoka mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa