skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye interineti yihuta ngo itere imbere

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umuyobozi w’ umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe AU yavuze ko bitewe n’ uburyo Afurika iteye, uko ituwe hakenewe umurongo mugari wa internet Brodband ngo ishobore nguhangana n’ ibibazo biyugarije.

Sponsored Ad

Perezida Kagame uzwiho gukora ibishoboka byose ngo ageze u Rwanda ku ikoranabuhanga yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa internet hagamijwe Iterambere Rirambye.

Iyi nama ya komisiyo ayoboye afatanyije n’umuherwe witwa Carlos Slim, yayitangije ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018. Iyi nama kandi ni igice kimwe mu bigize inama ngari ya Transform Africa iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.

Yagize ati “Ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telefone zigendanwa kuri bose.”

Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa muri Afurika ahantu hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet.

Asaba ko nk’abayobozi, bakwiye kuyobora impinduka ziganisha mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa