skol
fortebet

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda gusuzuma ikibazo cy’umusoro w’Ubutaka wiyongereye cyane

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Perezida Kagame Kagame yavuze ko ikibazo cy’izamuka y’umusoro w’ubutaka kigiye kwigwaho kugira ngo harebwe ikinogeye benshi nubwo hari bamwe kitazorohera ariko ngo nabo hazarebwa uko bafashwe.

Sponsored Ad

Uyu munsi ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abanyarwanda ndetse n’abanyamakuru,uwitwa Niyitanga Salton wo mu karere ka Kicukiro yasabye Perezida Kagame kugira icyo akora ku bwiyongere bw’imisoro ku mitungo itimukanwa, by’umwihariko ubutaka.

Minisitiri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana,wabajijwe na Perezida Kagame kuri iki kibazo,Yagize ati “Nyuma y’uko abaturage bagaragaje izamuka ry’imisoro y’ubutaka ibahenze,twatangiye isuzuma yaba MINECOFIN,MINALOC n’inzego zibanze kugira ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hafashwe uburyo bwo korohereza abasora RRA kwishyura byongerewe amezi 3 ndetse n’abasora babikora mu byiciro kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 3.Gusuzuma imiterer y’ikibazo byaratangiye.

Perezida Kagame we yagize ati “Twizere ko uwabajije ikibazo byumvikane ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka,abantu babonye ko bitazakunda,batazabishobora ngo tuvuge ngo tubivanyeho.Ndagira ngo byumvikane neza ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye nabwo.Umuntu agereranya ibintu byinshi,amikoro y’abantu,igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho,tugashaka icyabera benshi kurushaho.

Ntabwo twabona igisubizo kinyuze buri wese ariko tugomba kubikurikirana tukareba inyoroshyo yabaho.Nubwo bitakorohera buri wese ariko haba ubundi buryo kuri uwo muntu byananiye.

Bamwe mu baturage bamaze iminsi binubira ibiciro biri hejuru by’iyi misoro ndetse bavuze ko bafite impungenge ko ubu butaka bashobora kubwakwa kubera kunanirwa kwishyura iyi misoro ihanitse.

Itegeko ryatowe ku wa 2 Kanama 2018 riteganya ko umusoro ku butaka wasimbuye amahoro yishyurwaga ku butaka, uzajya utangwa ku gipimo kigenwa n’Inama Njyanama kuri metero kare, ariko icyo gipimo kikaba hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare, mu gihe byari bisanzwe biri hagati ya 30-80 Frw/m2.

Muri Kamena uyu mwaka, Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, umusoro kuri metero kare y’ubutaka washyizwe hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa