skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko guhatana nk’uko abandi bahatana mu rugamba rw’ishoramari

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda guhatana n’abandi mu rugamba rw’ishoramari mu Rwanda aho gutegereza ko hari ubundi buryo buzaza buborohereza gushora imari yabo mu bintu bimwe n’abandi bashoramari.
Ibi yabitangarije mu kiganiro cyaciye kuri radiyo na tereviziyo by’igihugu cyatambutse kuva I saa Cyenda zo kuri icyi cyumweru 25 Kamena.
Ubwo umwe mu babajije ibibazo yagaragazaga icyifuzo cye cy’uko urubyiruko rwajya rworoherezwa mu gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda guhatana n’abandi mu rugamba rw’ishoramari mu Rwanda aho gutegereza ko hari ubundi buryo buzaza buborohereza gushora imari yabo mu bintu bimwe n’abandi bashoramari.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyaciye kuri radiyo na tereviziyo by’igihugu cyatambutse kuva I saa Cyenda zo kuri icyi cyumweru 25 Kamena.

Ubwo umwe mu babajije ibibazo yagaragazaga icyifuzo cye cy’uko urubyiruko rwajya rworoherezwa mu gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera gutangiza imishinga yabo, Perezida Kagame yamusubije ko urubyiruko rugomba guhatana nk’uko abandi bahatana. Yagize ati “Competition ni competition. Urubyiruko narwo rugomba guhatana."

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko igiciro gishyirwaho n’ibigo bishinzwe iby’ubuziranenge byubahirizwa n’abaribo bose bakenye gutangiza imishinga yabo mu Rwanda.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye by’abanyarwanda.

Ku kibazo cy’ubwambuzi bwa barwiyemezamirimo bambura abaturage babakoreye, Perezida Kagame yavuze ko byanze bikunze iki kibazo kigomba gufatirwa ibyemezo ku buryo kigomba gukemuka burundu.

Ibitekerezo

  • iki ni ikibazo cyugarije urubyiruko rwose kuko usanga urubyruko rutagira ubushobozi buhagije,yemwe nababufite ugasanga ntabushake (batabishishikariye)

    iki ni ikibazo cyugarije urubyiruko rwose kuko usanga urubyruko rutagira ubushobozi buhagije,yemwe nababufite ugasanga ntabushake (batabishishikariye)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa