skol
fortebet

Polisi irahiga bukware abinjije urumogi mu gihugu bifashishije ubwato

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Ku itariki 5 z’uku kwezi , mu karere ka Rubavu hafatiwe ibiro 25 by’urumogi, Polisi ikaba ikomeje gushaka abarutaye bayihunga ubwo yabahagarikaga ahagana isaha ebyiri z’ijoro ku mwaro wo mu kagari ka Nengo, mu murenge wa Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yavuze ko abarutaye barwinjizaga mu gihugu barukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda baciye mu Kiyaga cya Kivu; bakaba barakoresheje ubwato.
Yavuze ko ifatwa ryarwo (...)

Yavuze ko ifatwa ryarwo ryaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage y’uko hari ubwato bupakiye urumogi burimo kwerekeza kuri uwo mwaro; hanyuma Polisi imaze kubona ayo makuru irabutega; ariko abari baburimo bayikubise amaso babuvamo bariruka babutana n’urwo rumogi; hanyuma irarufata irujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

IP Gakwaya arakangurira abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yongera kwibutsa ko nta nyungu yabyo; ahubwo ko bigira ingaruka zirimo kuba bitera uburwayi butandukanye ababinywa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa; akanacibwa ihazabu."

Yagize ati, "Nk’uko byitwa, Ibiyobyabwenge bitesha ubwenge uwabinyoye. Ni yo mpamvu akora ibyo atatekerejeho kuko nta mutimanama aba afite. Abantu bakwiriye kwirinda ubu bucuruzi budindiza iterambere kubera ko ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora, bikanashyira ubuzima bw’abantu mu kaga."

Yashimye abahaye Polisi amakuru yatumye ifata biriya biro 25 by’urumogi; aboneraho gusaba buri wese utuye iyi Ntara kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge atanga amakuru yerekeranye n’ababikora.

IP Gakwaya yagarutse ku bihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge aho ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa