skol
fortebet

Polisi yafatanye umugabo mudasobwa enye zibwe muri G.S Gisozi

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, ku itariki 19 z’uku kwezi yafatanye umugabo witwa Habinshuti Viateur mudasobwa ngendanwa(laptops) enye muri zirindwi zibwe Urwunge rw’amashuri rwa Gisozi mu minsi ishize; uyu akaba acyekwa kuba ari mu bazibye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 23 y’amavuko afunganywe n’umwe mu banyeshuri biga kuri iki Kigo witwa Nsenga Amza ucyekwaho gufatanya na we kuziba.
Ku bijyanye (...)

Ku bijyanye n’uburyo izo mudasobwa zibwe, SP Hitayezu yabisobanuye agira ati,"Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu ijoro ryo ku wa 16 z’uku kwezi aba bombi batoboye inyubako y’iri shuri ibamo mudasobwa bibamo izigera kuri zirindwi. Ubuyobozi bwaryo bumaze kumenya ko zibwe bwihutiye kubimenyesha Polisi."

Yakomeje agira ati,"Mu kugenza iki cyaha, ku ikubitiro Polisi yafashe uwo munyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko imucyekaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Mu ibazwa rye yavuze ko yafatanyije na Habinshuti kuziba; ndetse ayereka aho atuye. Polisi yasatse inzu ye iri mu kagari ka Ruhango, mu murenge wa Gisozi isangamo mudasobwa enye mu zo bibye iri shuri."

SP Hitayezu yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi; ndetse ko Polisi ikomeje gukorana n’izindi nzego kugira ngo hamenyekane aho mudasobwa eshatu zibura ziherereye.

Yagiriye inama Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo gufata ingamba zo gukumira ubujura mu bigo bayobora; cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko aho usanga harasigaye abazamu n’abandi bantu bake.

Yibukije ko gukora neza amarondo byatuma ubujura muri rusange bukumirwa, ndetse ko n’abibye bafatwa bidatinze.

Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa