skol
fortebet

RDF yatanze inka na Mutuel ku baturage batishoboye muri Gasabo

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda, Brigade ya 204 ikorera mu turere tugize Umujyi wa Kigali bagabiye inka 10 abaturage batishoboye mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo. Batanze na Mutuel 450 ku baturage. Batanga n’ihene 14 bashumbushije abaturage baherutse guhura n’ikibazo, inyamaswa zaririye amatungo muri Rutunga.
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kibenga, Umurenge wa Rutunga kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli. Igikorwa cyanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda, Brigade ya 204 ikorera mu turere tugize Umujyi wa Kigali bagabiye inka 10 abaturage batishoboye mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo. Batanze na Mutuel 450 ku baturage. Batanga n’ihene 14 bashumbushije abaturage baherutse guhura n’ikibazo, inyamaswa zaririye amatungo muri Rutunga.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kibenga, Umurenge wa Rutunga kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli. Igikorwa cyanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa. Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe n’Umugaba uyobora Brigade ya 204, Lt Col Frank Mutembe.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye ibikorwa bya Army Week. Yagize ati" Tumaze igihe tubona ibikorwa ingabo zikora hirya no hino mu baturage, zivura abaturage, zubaka ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ibindi. Turabashimira ibikorwa byiza bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage". Minisitiri Mukabaramba akaba yasabye abaturage gukomeza kwita kuri gahunda zitandukanye za Leta zibafasha kwiteza imbere.

Lt Col Frank Mutembe yavuze ko RDF ishishikajwe no kugira uruhare mu kubaka ku umutekano urambye w’abaturage. Ati “ Abaturage bakwiye kubaho mu buzima bwiza, bakagira aho batura heza, bafite ibyo kurya bihagije, ibikorwaremezo, amashuri, bakabasha no kwivuza. Uyu ni wo mutekano urambye RDF yifuza kugiramo uruhare ishyigikira gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage"

Mukahirwa Marie yagize ati” Nshimiye cyane abayobozi bacu by’umwihariko ndashimira ingabo zacu kubera igikorwa cyiza badukoreye. Njyewe mfite umuryango w’abantu 8 kandi twese baduhaye mutuel. Nkanjye maze iminsi ndwaye mu nda ubu bimbereye igisubizo kuko nzahita njya kwivuza. Rwose biranshimishije"
Habimana Gregoire yagize ati” Njyewe mfite umuryango w’abantu 7. Nsanzwe mfite ubumuga ntabwo byari binyoroheye ariko ngize amahirwe kuko mbonye abagiraneza bamfashije. Iki gikorwa ni kiza kiramfashije"


Mu bikorwa by’Ingabo bya Army Week muri uyu mwaka wa 2017, RDF yahaye mutuel abaturage barenga 5000. Ingabo z’u Rwanda kandi zatanze amashanyarazi y’Imirasire ku bajyanama b’ubuzima ibihumbi 32. Ibihumbi 120 by’abaturage baravuwe mu bikorwa bya Army Week byabaye kuva mu kwezi kwa Gatanu kugeza mu kwa Karindwi uyu mwaka. Abasirikare bakoze n’ ibikorwa bindi birimo kubaka ibikorwa remezo hamwe n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa