skol
fortebet

REG yongeye guhakanira mu bwenge abahombywa n’ amashanyarazi acikagurika

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Imbere y’ abadepite bagize komisiyo y’imari mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu z’ amashanyarazi REG ku kibazo cyo kuba abashoramari bagwa mu bihombo kubera icikagurika n’ ibura ry’ amashanyarazi, umuyobozi wayo yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kibazo gusa avuga ko umwaka utaha ibi bizakemuka.
Ubusanzwe byumvikana ko iyo habayeho igihombo uwagiteje asabwa kwishyurwa igihombo cyabayeho ariko kuri REG siko bimeze kuko kwishyura abaturage ibyangijwe n’ (...)

Sponsored Ad

Imbere y’ abadepite bagize komisiyo y’imari mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu z’ amashanyarazi REG ku kibazo cyo kuba abashoramari bagwa mu bihombo kubera icikagurika n’ ibura ry’ amashanyarazi, umuyobozi wayo yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kibazo gusa avuga ko umwaka utaha ibi bizakemuka.

Ubusanzwe byumvikana ko iyo habayeho igihombo uwagiteje asabwa kwishyurwa igihombo cyabayeho ariko kuri REG siko bimeze kuko kwishyura abaturage ibyangijwe n’ amashanyarazi ibigendera kure kabone n’ ubwo ibyangiriritse byaba byatewe n’ icikagurika cyangwa ibura ry’ umuriro w’ amashanyarazi.

Kuri uyu wa 8 Gicurarasi 2017, Ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho, bitabaga abadepite, hagaragazwa bimwe mu byo bateganya gukora mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 irenga miliyari 350, Mungwarareba Donatien ushinzwe serivisi z’abanyamuryango mu rugaga rw’abikorera, yagaragarije abadepite ko bahura n’ibihombo bikomeye kubera iki kibazo.

Yagize ati “Turashima ko leta yagabanyije igiciro cy’amashanyarazi ku nganda, ariko turacyahura n’ibihombo bikomeye biterwa n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, iyo umuriro ugiye hari igihombo kigera ku mushoramari cyane cyane iyo uruganda rurimo gukora, ikibazo ni uko usanga igihombo iyo kibaye kigera ku mushoramari leta ntibiyigereho, dusanga hari igikwiye gukorwa.”

Umuyobozi mukuru wa REG Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko nta byinshi yumva yakivugaho, gusa yongeraho ko mu mwaka utaha ibibazo nk’ibi ngo bizaba byarangiye.

Yagize ati “Ntacyo nakivugaho gusa ndumva ko koko habaho ikibazo iyo umuriro ugiye umuntu yari agiye gukora ibintu mu ruganda, biramubangamira, yemwe n’uwo mu rugo nawe biramubangamira, icyo ni ikibazo gikomeye kumenya uko umuntu yakivugaho, icyo twakora ni ukwihutisha imishinga yo kurangiza iki kibazo.”

Uyu muyobozi avuga ko hari imishinga itandukanye igamije kurangiza ikibazo cy’ibura ry’amashanyanyarazi nko mu bice by’Amajyapfo, mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Nubwo REG yatanze ibi bisobanuro, Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu mu nteko ishinga amategeko yo ivuga ko bitumvikana uburyo havugwa ibi, mu gihe umushoramari we akomeza guhomba.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance uyobora iyo komisiyo yagize ati “Ndumva ibi bidahagije, umushoramari aba yaje kunguka ntabwo aba yaje guhomba, iki ni ikibazo tuzaganira na RDB ku bijyanye n’ibihombo umushoramari ahura na byo, ntabwo twabareka tuvuga ngo bihangane, ntabwo byashoboka.”

Depite Mukayuhi Rwaka Constance

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2017, REG yabajijwe icyo iteganya gushumbusha abahombejwe no kubura umuriro bitewe n’ uko servisi zo kugurira umuriro kuri telefone zananiwe gukora mu minsi mikuru, ivuga ko ntacyo izabamarira.

Icyo gihe abanyamakuru babajije iki kigo niba gishobora kwishyura ibyangijwe n’ umuriro ucikagurika cyangwa amazu yibasirwa n’ inkongi biturutse ku mashyanyarazi isobanura ko itabyishyura kuko iyo bibabye ku muntu umwe bitabaye kuko baturanye bishobora kuba byatewe n’ ikibazo cyari mu nzu ye.

Ibitekerezo

  • "ni ikibazo tuzaganira na RDB..."! Murabura gufata ibgamba muri kumwe n’uwo bireba (REG)mukajya gushaka udafite igisubizo? Nk’ubwo RDB izababwira iki izi ku bijyanye n’ibuta ry’amashanyarazi koko?!

    Hacyenewe impinduka mu nteko ishingamategeko wa mugani!

    Birababaje kuba umuntu witwa ko ari umuyobozi avuga amagambo nkaya inteko nayo ntiyamuryoze bikarangira gutyo.

    Nigute umuntu yangirizwa imitungo ye n’ubwinshi bw’umuriro woherejwe ariko ikigo kibishinzwe kikigira nkaho ntacyabaye? Nyamara uwangirijwe igihombo yagize kukikuramo bikaba ihurizo kugeza nubwo ajya mumyenda ishobora kumushyira mukaga.

    Amategeko akwiye kuvugururwa niba ntaho biteganyijwe, maze REG ikajya iryozwa amakosa yayo atera ibihombo. kuko bitabaye ibyo ntaho twaba tugana.

    Ikindi uyu muyobozi imvugo yakoresheje ntizikwiye namba kuko yakabije kwishongora kubahora mubihombo baterwa na REG. birakwiye ko Leta ifata iya mbere ikarengera inyungu rusange niba REG ntacyo biyibwiye

    Ngewe Mbona ibyo byose Nuko byitwa ibigo bya Reta Kuko Iyo biba icyo kigo ari icyange cg icyawe tuba dutekekwa kwishyuza ariko kubera ari ibya Leta niyo mpamvu nawe abivuga akumva atikanga Kuko azi ko aharanira inyungu zikigo cya Leta ariko ntago aribyo Kuko ubundi hakabayeho amasezerano akubiyemo ibyo bibazo byose Kuko ahandi bishyura abaturage Urugero muri Tunisia ikigo cyitwa STEG bishyura abaturage mudufashe mutuvuganire yemwe ntumwa zarubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa