skol
fortebet

Ruhango: Gitifu wâasenyewe inzu yabanagamo n’ umuryango we aravuga ko yazize kwanga guha umuyobozi ruswa

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Mwizere Marcel wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Tambwe ko mu murenge wa Ruhango uherutse gusenyerwa inzu yari imaze kumutwara miliyoni zirenga enye z’ amafaranga y’ u Rwanda aravuga ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa y’ ibihumbi 500.
Ku Gatanu w’ icyumweru gishize tariki 28 Nyakanga nibwo ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bwashyize hasi inzu ya Mwizere.
Marcel yatangarije Umuryango ko ubuyobozi bumukuriye na polisi baje bagasohora ibikoresho byari mu nzu yari amaze (...)

Sponsored Ad

Mwizere Marcel wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Tambwe ko mu murenge wa Ruhango uherutse gusenyerwa inzu yari imaze kumutwara miliyoni zirenga enye z’ amafaranga y’ u Rwanda aravuga ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa y’ ibihumbi 500.

Ku Gatanu w’ icyumweru gishize tariki 28 Nyakanga nibwo ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bwashyize hasi inzu ya Mwizere.

Marcel yatangarije Umuryango ko ubuyobozi bumukuriye na polisi baje bagasohora ibikoresho byari mu nzu yari amaze ibyumweru birenga bibiri abamo bugatangira kuyisenya.

Ngo ibi byabaye nyuma y’ aho Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu karere ka Ruhango Emmanuel Habineza yari yasabye Marcel ruswa y’ ibihumbi 500 akayabura.

Marcel ati “Manweli yaraje arambwira ngo nimuhe ibuhumbi 500 inzu yanjye bayireke, mubwira ko mfite ibihumbi 190 ndamubwira ngo abe yihanganye nshake 10 byuzure 200 arabyanga niko kunsenyera”

Marcel avuga ko abarimu bigisha hamwe n’ umugore we aribo babakodeshereje inzu kuri ubu babamo.

Habineza yatangarije Umuryango ko atazi niba icyo basenye yakita inzu kuko kuri we inzu ari inyubako yubatswe n’ umuntu ufite icyangombwa. Ngo icyo babonaga ni ibikoresho by’ ubwubatsi byari bunze ahantu.

Ati “Njye ntabwo nayita inzu kuko inzu iba ifite uruhushya na numero yarwo, niba afite icyangombwa azabahe kopi yacyo”

Habineza yakomeje avuga ko iyo nzu ya gitifu Marcel yari yarubatswe nta ruhushya ndetse ko Marcel yahengereye ubuyobozi bw’ akarere buhugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’ abakandida ku mwanya wa Perezida akubaka jugujugu mu minsi ine inzu akaba yamaze kuyituramo we n’ umugore.

Habineza ahakana ibyo kuba yaratse ruswa uyu Marcel akavuga ko niba hari n’ izindi nzu ziri kumwe n’ iya Marcel zitarasenywa kandi zarubatswe nta byagombwa nazo zisasenywa.

Ni mu gihe Marcel avuga ko abaturanyi bemeye gutanga ruswa bo inzu zabo zigihagaze bwuma mu gihe iye yamaze gushyirwa hasi.

Nubwo Habineza avuga ko gitifu Marcel inzu ye yayubatse mu minsi ine nabwo mu masaha ya nijoro, Marcel avuga ko inzu ye yayubatse iminsi 18, ngo igisenge cyonyine cyubatse mu minsi umunani.

Naho ku ngingo yo kuba iyi nzu yarubatswe ubuyobozi buhugiye mu kwiyamamaza kw’ abakandida nabyo Marcel avuga ko atari byo kuko iyi nzu we n’ umuryango bari bayituyemo mbere y’ uko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ abakandida bitangira.

Marcel yemereye Ikinyamakuru Umuryango ko iyo nzu yayubatse nta byangombwa avuga ko byatewe n’ uko inzira yo kwaka icyangombwa cy’ ububatsi muri Ruhango igoye. Ngo uretse n’ icyo, iyo ugiye gushaka icyo cyangombwa bakwaka ruswa.

Ati “Ntabwo niriwe jya gushaka icyangombwa cyo kubaka kuko iyo ugiye gusaba icyangombwa udafite ubushobozi bwo kubakisha amatafari ahiye cyangwa bloque sima aho kukigura ibihumbi 40 ubaha ibihumbi 200 bakakureka ukagenda ukubaka”

Binyuranye n’ uko Habineza abisobanura aho avuga ko gushaka icyangombwa cyo kubaka ari inzira yoroshye kandi ko abaturage basobanuriwe igishushanyo mbonera cya Ruhango, Marcel avuga ko abaturage bazi ko igishushanyo mbonera gihari ariko ngo ntabwo bagisobanuriwe ngo bamenye inzu zikwiye kubakwa ahantu runaka uko ibyo zikwiye kuba zujuje.

Mwizere Marcel yatangarije Umuryango ko nyuma yo gusenyerwa inzu yahise yegura ku buyobozi bw’ akagari kuko atashoboraga gukomeza gutanga serivisi kandi yararenganyijwe.

Habineza Emmanuel yavuze ko iyo ubuyobozi bw’ akarere budashobora kuyiriha iyi nzu kereka nyirayo yerekanye icyangombwa cy’ uko iyo nzu yasenywe kandi yarubatswe mu buryo bwemewe n’ amategeko.

Ibitekerezo

  • mbega, Birabababaje cyane kuko kuba barasohoyemo umuryango we kandi hari nahandi basenye ibikoni bakarekeramo umuryango biragaragaza ko yayimwatse pe
    inzego zitandukanye zibigenzure neza

    Mubyukuri nuko mutageze hose kwa Hussein munsi yamaizero basenye ibikoni inzu nini barayireka kuko harimo umuryango Hon Kaboneka atabare Ruhango kuko ntibyoroshye, Twebwe abaturage byaraturenze ubona basohora umuryango wa gitifu wahawe igihembo cy’umukozi w’indashyikirwa kumunsi w’Umurimo.
    ahaaaaa nzabandora numwana wumunyarwanda.Ukunru yitondaga ntawakwemera ko bari akarere kabimukoreye

    Marcel we bagusenyeye na Cya cyemezo cy’umukozi windashikirwa batabiguhembeye!!!!! sha ndababaye pe

    Yewe birababaje pe,ariko Gitifu we ihangane kuko nawe hari benshi usenyera kandi bagahora.Ahubwo inama nakugira senga Imana utabura n’akazi kuko njye ndabona aribyo bizakurikiraho rwose.Senga Imana igukomereze umugati naho inzu byo bayirangije kandi haguma ubuzima ibindi nibishakwa mwana wama.Wihomba cg wipfusha ngo unapfushe nururimi.Gusa ihangane

    Mana we! Nukuntu Kubaka bivuna,uwo muyobozi akurikiranywe ntabwo iyo nzu wayubaka muminsi 4.ntabwo bishoboka. Yazize kubura ruswa.

    ntakundi nyine, iyo uza kuyabona umuryango wawe ntago baba barawujugunye hanze ngo bagusenyere inzu ingana kuriya cyakora humura ubuyobozi bukuru buzabimenya bakubakire indi umuryango wawe ubone aho kurambika umusaya

    Imana ibababarire kuko ibi bikorwa bikorwa nudafite ubumuntu gusohora umuryango ugasenya inzu ingana kriya? Nako ngo yubatswe muminsi ine ra!!!!!! Waba ukoresha irihe korana buhanga ngo wubake iriya nzu muminsi 4

    Gusenyerwa ni ikintu gikomeye byongeye kuri gitifu na mwarimu umufasha we, hagendewe kumushahara bahabwa ndetse numusanzu batanga mu kubaka igihugu cyacu, ikiyongereyeho gitifu wahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa nkuko byavuzwe. ariko gitifu ngiye kukunenga amakosa abiri akomeye wakoze bibere isomo nabandi nkawe bashobora gukora ibyiza imyaka myinshi bakabisenya mu gihe gito.
    1. umuyobozi ni indorerwamu ya rubanda, wakoze ikosa rikomeye ryo gukora ibinyuranije n’amategeko kandi ubisobanukiwe ndetse biri no mu nshingano zawe mukubyigisha rubanda "kubaka nta burenganzira ubifitiye ndetse ukaba unabyiyemerera".
    2.Kugerageza gutanga ruswa urumuyobozi, twese nti turi abamarayika rimwe narimwe turakosa ariko tukagira kwisubiraho tukicuza, kuba utinyuka ukavugira mu itangazamakuru ko wagerageje gutanga ruswa bikananirana nk’umuyobozi w’akagali uticuza ibyaha wakoze, jye ubwegure bwawe ndabushyigikiye bigaragara ko udasobanukiwe neza amategeko igihugu kigenderaho.
    “Manweli yaraje arambwira ngo nimuhe ibuhumbi 500 inzu yanjye bayireke, mubwira ko mfite ibihumbi 190 ndamubwira ngo abe yihanganye nshake 10 byuzure 200 arabyanga niko kunsenyera”.

    Mu gusoza ndihanganisha umuryango wa gitifu, ndibutsa buri mu nyarwanda kutitiranya ibyiza yakoze ko bimuhesha uburenganzira bwo gukora ibinyuranije n’amategeko, tube indashyikirwa muri byose twubake igihugu kigendera ku mategeko. Murakoze.

    Ngaho ni mundebere ubugome bw’abanyarwanda bene wacu jyewe ndabatinya n’ubu uwababwire ngo mukore genocide mwakwegura amahiri ; inzu yarinze yuzura bareba he ? ibi bintu Kagame yari yarabihagaritse icyabikoze muzi kubeshya gusa ; nta gihugu kirusha urwa kuba indiri ya ruswa yamunze abene gihugu bayirya boroshe bakayitanga biyoroshe ariko iba ifatika none ngo nta ruswa iba mu rwanda ahubwo ni iwaba wayo namba n’abayirya ku mugaragaro.

    murabagome gusa
    ubundi murasenya inzu imeze irya mu ruhango ngo hazubakwe iziyerenze zingahe mu gihugu gikennye nk’iki!!!?😊😊😊icyakora tuzi gutaka ubusa butaragera aho bugera ngo turi guteri imbere kandi inzara itema amara umubare munini w’abenegihugu.

    gusa mbona gukira kw’iki gihugu bizava kure

    Umuntu wafashe icyemezo cyo gusenya iy’inzu, isi izabimubaze kd ntizamuhe agahenge, umwarimu na gitifu!!!!! Ntako batari bagize!!

    njye mbona gusenya atari wo muti, harebwe niba itajya itezwa cyamunara cyangwa nyirayo agacibwa ihazabu itubutse; n’aho gusenya sinzi uwazanye iki gutekerezo akwiye kugisobanurira abanyarwanda twese tukagitangaho ibitekerezo. Njye ndakigaya, niba yarakoze amakosa ngo akosozwe ayandi, niba yaratse inguzanyo ngo wowe uze ubishwanyuze kandi uri umuyobozi ugomba guteza abantu imbere !!! quid ?

    Birababaje kubona Gitifu abeshya Abanyarwanda n’itangazamakuru ngo yasenyewe kubera kwakwa ruswa ya 500,000frw uyu Marcel ubwo basenyaga amazu yegeranye n’aye bamusabye ku byikuriraho nk’umuyobozi kandi byabereye mu ruhame abaturage twese twarumvaga pe ababwira ko mu gitondo abikuramo agatangira kuvanaho ibyo yubatse mu gitondo ntabyo yakoze ahubwo yakomeje kubaka annexe, no mu nama y’umutekano yari iherutse muri iyo minsi yaramwihanangirije bamusaba guhagarara aranga arakomeza. uwo muyobozi avugako yamwatse ruswa aramubeshyeye cyane ibi ni amatakira ngoyi kuko ntabwo yari afite ububasha bwo guhagarika icyemezo cy’Akarere. nawe se ibintu byakozwe hari inzego zose z’umutekano wavuga ute ko HABINEZA yari gukuraho icyemezo cyafashwe, wavuga ute ko umuntu wahagaritswe n’inama y’umutekano akabirengaho yari butange ruswa bigashoboka.

    ikindi kandi Marcel ntabeshye kuko uruhushya rwishyurwa ibihumbi 20,000 iyo urwatse ntirushobora kurenga iminsi 3 mugihe wujuje ibisabwa azabaze hirya no hino mu Ruhango ziratangwa.
    uwavuze inzu yo kwa Hussein turaturanye, nawe inzu bayigezeho basanga irimo uruhinja rw’amezi abiri ariko Umugore we yasinye urwandiko avuga ko yemeye kuzayikuriraho, ibikoni n’ibindi bavuga byashenywe kwari ukumuca intege kugirango adakomeza kubaka kandi ashyire mu bikorwa ibyo yasinyiye kuba itaravaho nkenka bikiri muri procedure zo kuyikuraho ibyo byose byaberaga muruhame kandi badukoreshaga inama bakudusobanurira impamvu y’igikorwa kandi zarumvikanaga abaturage bo bubatse bavuga ko bari mu nzibacyuho

    mbega Ruhango, ubu c inzu za metero 3 kuri 5 zibyondo ziri munsi yakarere nuko batazibona!!! Bwangacumi hitegeye akarere harimo kubakwa izingana gute! Rwose Kagame abyiteho kuko kubona inzu imeze gutya ukayisenya hagasigara ziriya tuhabona! nubwo ntamuntu wabibabaza, Imana yo izabibabaza!

    Simbabeshye njyewe inzu ariyanjye ubukiristu nubugiraneza nabifasha hasi ahasigaye nkivuna buri wese wabashije gukoza imitwe yintoki kunzu naba nariyubakiye pe nayoboka abazi gukubitisha inkuba kandi nimukomeza murebere bene abo bantu ntaterambere mbona aho tugana rwose

    njye mbona akarengane kari mu Rwanda kari kurangizwa na Diane Rwigara kuko Muzehe Wacu abayoboye hasi baramushushanya ntibamubwiza ukuri koko inzu ya mwalimu na Gitifu biteye agahinda pe ubu se mu Ruhango koko iyi nzu yaritwaye iki ubu se inzu zindi ziyegereye zose zifite ibyangombwa dore rero ibi nibyo bikurura ubwigomeke, ndetse no guhunga igihugu gusa ntawarubara

    Dushyize mukuri kuba iyinzu yarasenywe byakozwe mukuri kuko iyi si inzu yo kubakwa mumujyi, ikindi kandi kuba yarubatswe n’umuyobozi nawe wakagombye gukumira abubaka mukajagari yari ikwiye gusenywa muzambere kugirango nabandi barebereho bareke kubaka mukajagari, ikindi kandi niba uyu Marcel avuga ko yari yiteguye gutanga ruswa byaba ari ikibazo gikomeye kuba umuyobozi ariwe utanga ruswa. Njye ndumva aya ari amatakirangoyi. Kuba ubuyobozi bwaramusenyeye buri mukuri rwose.

    Kukibazo cy’imyubakire ubwo muracyavuga iki koko? Uretse kutareba kure ntamunyarwanda wemerewe kubaka inzu muri rusange, nabiriya muba muvuga by’amabwiriza ntacyo bivuze ni uburyo bwo kumenyereza abantu kuko bose bizarangira bigijwe yo. Abashoramari nibo bonyine bagomba gukorera ibikorwa byabo kubutaka bwose bw’u Rwanda aho bifuza bipfa kuba bihuye n’ibyifuzo bya Leta by’inyungu ibabonamo, naho igihe cy’umuturage cyararangiye kutabibona nuko hari abaryamye muzo barangije kubaka akaba ntarindi hinduka riri kubageraho. Gusa iyi gahunda yo kwanga guhahamura abaturage bagakomeza gushyiraho ibyitwa ibyangombwa byo kubaka bibona umugabo ugasiba undi yahesheje ababitanga kwica no gukiza ndetse no guhombya no gutesha igihe ababa babitegereje batumva agakino uko gahagaze. No kurya iyo ruswa bavuga ukagihabwa bisaba kuba wizewe, murwego rero rwo kubiha abatinyitse kubuntu n’abatanze ruswa bizewe bisabako utizewe udafite nicyo avuze arindagizwa, ibyo asabwa bikambikwa amakosa agize imana nabwo bakamubwira ayo ariyo, kandi ntibashobora kuyagukosorera ngo bakubwire ngo ubaka gutya! Oya, ni ntibijyanye, ntibyuzuye, ntihemewe....Blablablabla!!!!!!!!!!!!! Niko iruhande rwawe bari kuhubaka ibibonetse byose utazi bo uko babigenje, nubwo uba ubizi ariko ntaburenganzira ubifitiye. Ibyo byose rero, umunyarwanda ni Shinjagira Ushira bigeraho akabona imvo n’imvano akaruca akarumira. Ibyo gusenya byo nubwo abasenya n’abafata izo ngamba baba bari kukazi, n’umurozi cyangwa umwicanyi wabigize umwuga yakubwira ko aba ari kukazi, ninkuko umusirikari uri kurugamba aba ari kukazi ko kwica Hadui. Abakora ako kazi rero Iminsi izabarindire ibafatire mugihe bazaba bafashwe n’ibise maze ntizabahe agahenge izababone maze ibageze kure kuko batigeze bamenya urw’agashinyaguro bishe ikiremwa muntu. Gitifu uwo nibwo yakanguka yabonye uko ibyo yabagamo bisa ngaho niyegure.

    Humura ntabwo Habineza ubugome afite buruta ubwo uwo yasimbuye ugendera kumbago nawe azabibona kuko azajya azana amapiki namarasoro mubiro kuko imiryango yahemukiye nimyinshi siwowe ermine. Nuko ariwowe wabashije kuvuga. Fidele c usenyewe kabiri kose yaranishyuye amande we ntahoze. ahaaaa Imana cyangwa shitani izabimwishyura

    Sha mwese murabeshya pe kuko munama yumutekano twese twari duhari ndetse irangiye dusohotse munama twarayibone isakaye iteye umucanga. Rero ibya mwapfuye mwabipfuye mbere ahari wasanga nariya 200 atarayaguhaye akaba ariwo mujinya wagize kuko ntakuntu wasenya iriya nzu usohoyemo umuryango ahandi wagiye usangamo umuryango ukabihorera ngo biri muri procedures. Cyakora ndi mwebwe najya gutanga ikirego cyuko yansebeje na Marcel akakurega akarengane aho kuguma mubinyamakuru

    sha wowe ntiwambabaje cyane nka Fidele wasenyewe inshuro ya mbere akishyura amande yo kubaka ntabyangombwa byarangiza niyazamuye bwa kabiri ukaza ukayisenya, ubu ubona utaramwishe Gatari koko ko aruko we atavugwa!

    Erega Marcel wowe icecekere nuko njye natanze ibihumbi 120 mbere yuko ntangira nyaha Eric utang botang mawar byo kubawa, Adrien Dasso na Jean Paul ushinzwe imiturire kumurenge, baje gusenya Habineza uriya muha ibihumbi 180 rero icecekere uzahahire ahandi

    Erega ruhango ntishobira gutera imbere kuko ntamihanda ikase, ubundi c mwubaka mute? sakajagari ahubwo wenda mubwire Meya Mbabazi azarangize manda ye byibuze adusigiye imihanda naho ibyo gusenyerwa byihorere nubundi barayisenye Imana azaguha iyindi cyangwa uzabajyane munkiko ubarege

    Ibikorwa byose byo kubahirisha amategeko harimo gufunga, gusenyera bijye bibaho nyuma yo kwemererwa n’inzego z’ubucamanza zikabaha igipapuro cyemeza ibigomba gukorwa. Niho ruswa izacika.

    ariko sinemera umuntu wica amategeko, ariko nanone ibi bintu byo gusenya amazu ntaho bitaniye nabayatwikaga muri genocide pe! ngira ngo iki cyemezo kizasubirwemo neza basi ajye atezwa cyamunara uwayubatse ahabwe ikindi gihano cyo gucibwa ihazabu rijyanye nikosa yakoze hanyuma uyiguze yubakemo inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera. naho gusenya byo si igisubizo. icyambere bihahamura abaturage, kandi bikaba byakurura umwuka mubi. murakoze.

    Mupole marcel
    Disi wasanga ari ka avance wakoreshaga
    Ayo 500 ikoze tanzaniya nawe umwangaze kumusozi kuko nawe nibyo agukoreye

    Mupole marcel
    Disi wasanga ari ka avance wakoreshaga
    Ayo 500 ikoze tanzaniya nawe umwangaze kumusozi kuko nawe nibyo agukoreye

    arko njye mfite ikibazo izi nzu zisenywa nande nabayobozi cg ni abaturajye nigute umuntu aza akakubwirango jya kunzu yumuntu usenye nawe ugafata ipiki ukabikora koko ubu nanubu haracyarabantu batumva bakora ibintu batatekereje jye nenze ababishyira mubikorwa kbs

    Ayo usigaranye reba ahujya nawe ugire icyukora yakweretse kwari umugabo nawe umwereke kurundi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa