skol
fortebet

Ruhango: Yatawe muri yombi aha ibihumbi 200 Rwf umupolisi ngo amufashe mu kizamini

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza, witwa Nzigamasabo David, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, mu karere ka Ruhango, nyuma yo gufatirwa mu cyuho, atanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda, ayaha umupolisi wakoreshaga ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kugira ngo amufashe.
Byabaye mu gitondo cy’ejo tariki ya 14 Gashyantare. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza, witwa Nzigamasabo David, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, mu karere ka Ruhango, nyuma yo gufatirwa mu cyuho, atanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda, ayaha umupolisi wakoreshaga ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kugira ngo amufashe.

Byabaye mu gitondo cy’ejo tariki ya 14 Gashyantare. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) JMV ndushabandi yagize ati:” Abapolisi barimo bakoresha abaturage biyandikishije gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga mu karere ka Ruhango nk’uko bisanzwe bigenda. Uyu musore Nzigamasabo nawe yari mu bakora icyo kizamini. Nyuma y’iminota mike gitangiye, yegereye umwe mu bapolisi wagenzuraga uko gikorwa neza wari hafi aho, amusaba kumufasha gutsinda iki kizamini adakoze, maze akora mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi 200; mu gihe akiyamuhereza uwo mupolisi ahita amufata amushyikiriza abamukuriye”.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yakomeje avuga ko umuco mubi wa ruswa utazihanganirwa na rimwe muri Polisi y’u Rwanda kuko biri mu by’ibanze yiyemeje kurwanya.

SSP Ndushabandi yavuze ko abantu nk’aba bagifite ingeso nk’izo zo gutanga ruswa ari abadafata umwanya wo kwiga neza ibizamini no kubyitegura bashyizeho umwete, bacyumva ko gutsinda biba byaborohera nyamara batize cyangwa se bifuza guca muri izo nzira zitemewe.

SSP Ndushabandi akomeza avuga ko kwiga neza amategeko y’umuhanda bifasha abakora ibizamini gutsinda neza kandi bakamenya gutwara neza ibinyabiziga bityo bigafasha mu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Yasoje aburira abagifite ibitekerezo nk’ibya mugenzi wabo wafashe, kureka uwo muco mubi wa ruswa ahubwo bakagana amashuri atanga ubumenyi bw’amategeko y’umuhanda bityo bikabafasha gukora neza ibizamini baba bateganyirijwe.

Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda, ku buryo n’umupolisi uyifatiwemo wese abihanirwa, byaba ngombwa akirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Ibitekerezo

  • Ruswa iraribwa cyane mu Rwanda nkuko Ingabire Immaculee yavuze.Uyu icyo yazize,ni "uburyo yayitanzemo".Muli Ruswa,habanza kumvikana.Uriya musore yibwiraga ko ubwo amafaranga ari menshi,ahita ayemera.Mwibuke ko uriya mupolisi wakoreshaga ikizami abandi bapolisi bamurebaga.Niyo mpamvu bitaciyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa