skol
fortebet

RURA yasubije abanyarwanda bakekaga ko ibiciro by’ingendo birazamurwa kubera kugabanya abagenzi mu modoka rusange

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje ko Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Sponsored Ad

Nyuma y’iri tangazo,Abanyarwanda benshi bahise bagira impungenge ko ibiciro by’ingendo bigiye kongera kuzamuka nkuko byagenze mu minsi ishize bikarikoroza ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo Leta yicaranye n’abatwara abagenzi bakabigabanya.

Anthonny Kulamba ukuriye ishami ry’ubwikorezi mu Urwego ngenzuramikorere [RURA],yabwiye RBA ko nubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagabanyirijwe abagenzi zitwara (50%), ibiciro by’ ingendo byo ntibiza guhinduka nkuko benshi babikekaga.

Mu butumwa RURA yanyujije ku rubuga rw’ayo rwa Twitter,yagize iti “Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/12/2020, RURA iributsa Abaturarwanda bose ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ZIGOMBA gutwara gusa 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibiciro by’ingendo ntibyahindutse. Leta izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.”

Kuwa 20 Ukwakira 2020 nibwo RURA yavuze ko ibiciro by’ingendo byari byatangaje Ku wa 14 Ukwakira 2020 byahagaritswe kuko bitari binogeye rubanda.

Ku wa 14 Ukwakira 2020 nibwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Ubwo ibiciro byamaraga gutangazwa, byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari na bimwe mu bice ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.

Ibi biciro bishya muri rusange ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko biri hejuru cyane, bijyanye n’ibihe badahagaze neza mu bukungu kubera icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, ibi biciro byavuye ku mafaranga 25,9 ku kilometero kimwe bigera kuri 21 mu ngendo zerekeza hirya no hino mu Ntara z’igihugu mu gihe mu mujyi wa Kigali umugenzi yasabwe kwishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe, mu gihe mbere byari amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa