skol
fortebet

RURA yanze kuva ku izima yemeza ko itari bugabanye ibiciro by’ingendo

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora n’izindi nzego harebwa ubundi buryo abaturage bakoroherezwa, gusa ngo ibiciro ntibigiye kuvugururwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na RBA,yasobanuye ibyashingiweho ngo ibiciro by’ingendo bivugururwe ndetse yemeza ko bitazahindurwa kuko byakoranwe ubushishozi.

Yagize ati “Turumva uburemere bw’ibibazo bihari byatewe na Covid-19 birimo n’ubukene.Turashaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.Ikindi twarenzaho turi kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo dushaka ubundi buryo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo adakomeza kuremererwa cyane.

Uyu munsi sinavuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko tuba twarabyizeho,tuba twaragenzuye,twarakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari,BNR,n’izindi.Ikibazo ntabwo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo biriho ubushobozi bukeya.Turashaka gufasha umuturage ngo ataremererwa cyane.

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo Depite Dr.Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.

Ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Umuhanzi Clarisse Karasira, nawe yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame,abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

RURA yahise isubiza ubu butumwa bwe,ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo,ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

Ibitekerezo

  • Ngo bafasha umuturage?rura nta mpuhwe ifitiye umuturage ntibakatubeshye,baradusonga badufatanya ningaruka za covid-19 ngo baradutekereza,ibi ni nko gushaka umukamo mu nka itagabiriwe pe cg yahumuje gsa abavuga rikumvikana badusabire umuturage mbere y’inyungu zabamwe

    Singaho! Nzaba mbarirwa!!

    RURA rwose ye gusonga abaturage, barakennye, bihagije. hari ibiryo, hari amashuri,ubu ntibaziko abana baziga, none rura nayo iti nongereye igiciro?Abayobozi hari igihe bareba inyungu zabo gusa wa muturage wo hasi akibagirana, uretse perezida wenyine niwe ureba umuturage wurwanda uko amerewe, ariko abandi reka da ninyungu zabo gusa?Ko nta essence yazamutse, ibilometero ko bitiyongereye, gusaa icyo tubona abantu bari bamaze kumenyera kutagenda bikubana mu ma bus ubu nicyo mwagaruye nta kindi rero bagiye gusubira muri corona kandi yarimaze kugabanuka tubyishimiye, nimuce nkoni izamba abaturage barakenye cyane kuko nibagenda namaguru se abo bashoramari bo bazaba bunguka>Bus izajya yirirwa izenguruka yonyine, bizabamarira iki?mwareba ibyo bigo nubundi mwafatanije numvisemo MINECOFIN, BNR byombi nibigo bikomeye muri iki gihugu, musubire mu mibare mugabanye, ubu abaturage bongeye kugenda bikubanaho muri bus, kandi aribyo babujije, none ko bongeye gupakira nkupakira ibirayi/ibitoki ninyanya, mubona ko bizagenda gute? ubu kweri ntimudusubije muri Lockdown?

    nta cya kabiri bus itwara, kuva fridy ishize abantu bongeye kugenda buzuye ituzuye ntihaguruka, ubu abantu rwose nimushaka muzabigenzure, 5O% sibo bagenda hagenda abicaye bose(imyanya yose) ariko abahagaze ni hafi 100% ibyo muvuga ntabwo ariko abashoferi babyakira, abantu barababwira hafi gufatana mu mashati, ntibunva, ahubwo mufashe abaturage kunvisha abashoferi ko ibyo gupakira nka mbere atariko bimeze, ariko muzunva ngo abaturage batumye bus itagenda kubera imyunvire mibi yaba chauffeur bishyiriyeho gahunda yabo.

    Rwose ibintu RURA irigukora ntabwo aribyo pee ubwose ikorera abaturage cg ikorera abacuruzi?ibaze igihe cya Corona twishyuraga double abacuruzi ntibigeze bahumba ,igiciro cya essance cyaramanutse abaturage imirimo yabo yasubiye inyuma none ngo igiciro barabizamuye ubwo c ubuzima bwa abaturage barabuzamuye cg babushubije inyuma?ababishzwe munugenzure murebe ko ntakantu katanzwe.

    Ndabona ubuyobozi bwa RURA bukomeje gutsimbarara kuribibiciro arko muzehe wacu poul kagame niwe dutezeho igisubizo kiki kibazo,kdi ndizerako ntakabuza bizagenda neza

    RURA. ushobora kuba ari indi Leta.Kuko ibyo ukora si ibyabanyarwnda.

    Ndumiwe koko nonese Covid-19 yagize ingaruka kubacuruzi gusa,cyangwa ahubwo ingaruka zikomeye zabaye ku muturage wirwaga murugo?!!RURA ntireba abagenzi ngo ibarenganure ahubwo yirebera ba nyirimodoka

    Nibakuraho igiciro cya interinete ya baringa mumodoka, bakemera ko umuntu yakwishyura urugendo yagiye aho kwishyura urugendo rwaligne yose , igiciro cyagabanuka.

    Arko wasanga aribyo umuyobozi wa RURA ashyira mugaciro akaba abona ko abacuruzi nabo baba bahomba mugihe bamanura ibiciro.ahubwo mureke dukore ubuvugizi azatubere umuyobozi ishinzwe ibyo kuvugurura imishahara ikajyana nigihe kuko byo byarananiranye.nkubu koko ibi biciro kumuturage ubona umushaha wintica ntikize mubona waba utashirira mungendo? Ubuvugizi yakoreye abashoramari natwe nabudukorere naho sinzi icyaba kigamijwe mugihe abaturage twese dufite ikibazo kubiciro ntibagire icyo babikoraho.Umubyeyi natabare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa