skol
fortebet

RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyinubiwe n’Abanyarwanda

Yanditswe: Friday 23, Oct 2020

Sponsored Ad

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwaraye rushyize hanze ibiciro bivuguruye by’ingendo byatangiye gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2020 mu gihugu hose.

Sponsored Ad

Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, mu ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira 2020, RURA yahagaritse ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 bigateza uburakari mu Banyarwanda.

Abanyarwanda banenze ibi biciro ko byiyongereye cyane mu gihe amikoro ya benshi yagabanutse kubera Coronavirus.

Mu biciro bivuguruye byashyizweho umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw.

Ku munsi w’ejo,tariki ya 22 Ukwakira 2020,Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’ingendo byabangamiye abanyarwanda bagasaba ko bihindurwa hari inzira nziza yo kubikemura ariko yemeza ko kuba abantu bongeye kugenda nabwo ari intambwe ikomeye nyuma y’aho Covid-19 yatumye habaho Guma mu rugo yazahaje imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku biciro by’ingendo, ko bibahenda iyo bava ahantu hamwe bajya ahandi.Icyo n’ikibazo,umuntu akurikije amateka ukuntu iki cyorezo duhanganye nacyo uko tugenda tugisohokamo,dutera intambwe,ntabwo ibintu byahita bisubira uko byari bimeze ni nako icyo usaba abantu gikwiriye kuba kiganisha muri uko kwiyubaka kurusha guhera imbere.

Ibyo rero barabyiga,turareba ibishoboka.ku rundi ruhande bivuze ko abantu bashobora kumva ko kugenda bibahenda,bibangamiye,ubwo iyo nayo n’indi ntambwe twateye kubera ko aho tuva nta wari ukwiriye kuba agenda.Twavuye aho tutagendaga tugeza aho tugenda ariko biratuvuna ubwo turashaka aho ikibazo kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda.Icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntitugire aho tujya.”

















UMUJYI WA KIGALI



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa