skol
fortebet

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikemerera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange gutwara abantu buzuye ku buzuye igihe bose bicaye hanyuma mu bahagaze hakemererwa 50%,Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda rwamanuye ibiciro by’ingendo.

Sponsored Ad

RURA yashimangiye iki cyemezo mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020,ivuga ko “Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare wagenwe; naho bisi nini zikorera mu Mujyi wa Kigali zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abagenzi bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.’’

Yakomeje ivuga ko Ingendo zihuza intara,igiciro cyagabanutse kuva kuri 30.8-25.9 FRW kuri Km/ku mugenzi.

RURA yavuze ko ingendo zo mu mujyi wa Kigali,igiciro cyagabanutse kuva kuri 31.9-28.9 kuri Km/ku mugenzi.

Ibiciro byagenderwagaho mu gihugu hose ni ibyashyizweho ku wa 3 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga mu bihe bya Guma mu rugo yari imaze iminsi 46.

Icyo gihe ibiciro byarazamuwe ahanini kuko imodoka yatwaraga kimwe cya kabiri cy’abagenzi mu kwirinda COVID-19.

RURA yashishikarije abagenzi gukomeza kwishyura ingendo bifashishije ikoranabuhanga.

Yakomeje iti “Abagenzi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyane cyane gukaraba neza intoki bakoresha isabune n’amazi meza cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer) mbere yo kwinjira mu modoka na nyuma yo kuyisohokamo.’’

Abagenzi barasabwa kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana no gukomeza kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agenwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibigo bitwara abantu mu modoka rusange byibukijwe ko bikwiye kugenzura ko abagenzi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirashishikarizwa guhora zifunguye ibirahure uretse mu gihe hari imvura.

Ibiciro by’ingendo I Kigali



Ibitekerezo

  • Rura turayishima ariko ibyo badukoereye ubu niba Atari amakosa mu myandikire y’ibiciro turabagaye ndetse basabe imbabazi .
    Kugabanya no kongera biratandukanye.
    Example: Zone ya 3
    Linye Zindiro-Kimironko twishyuraga 157frs none badushyize ku159frs;
    Kimironko-Nyabugogo twishyuraga 384frs none yabaye 390frs .
    Uku Niko kugabamya se batubwiye?
    Plz, nimwongere musuzume ibyo mwakoze.

    NONE SE 4 KM ZIYONGEYEHO GUTE KU RUGENDO KARURUMA-DOWNTOWN, IBIPIMISHO BYANYU SE NTABWO ARI BIMWE?, UBUNDI SE NIYO BYAKWIYONGERAHO AMAFRANGA YIKUBA 2 UTE?, MUJYE MUBESHYA IBANDI MUREKE ABANYARWANDA KUKO BAHUMUTSE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa