Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda[RURA] rwatangaje igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse ugereranyije nuko byari bihagaze mu minsi ishize.
RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2020 haratangira kubahirizwa ibicir bishya by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse.
RURA igira iti “Ugerereranyije n’igiciro cyari gisanzwe, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse kiva ku 1,091 Frw kuri litiro ya Esense kigera ku 1,088 Frw; igiciro cya Mazutu nacyo cyagabanutse kiva ku 1,084 Frw kuri litiro kigera ku 1,073 Frw.”
Kuwa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020,nibwo RURA yari yatangaje kuzamuka kw’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli aho Igiciro cya Lisansi cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,091 kuri litiro naho igiciro cya Mazutu ari amafaranga y’u Rwanda 1,084 kuri litiro.
Mu Ugushyingo 2019,Lisansi yari ku mafaranga 1,073 kuri litiro, naho Mazutu ari mafaranga 1070 kuri litiro.
Ihinduka ry’ibi biciro rishingira ahanini ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *