skol
fortebet

Rusizi: Abatuye ku kirwa cya Nkombo bashyikirijwe ubwato bemerewe na Perezida Paul Kagame

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukwakira ubuyobozi bwashyikirije abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi ubwato bemerewe na Perezida Paul Kagame mu myaka mike ishize.

Sponsored Ad

NKombo ni ikirwa ,kikaba n’umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi,abagituye batunzwe no kujya gushakira amaramuko mu gihugu cy’igituranyi cya Kongo Kinshasa cyangwa mu yindi mirenge yo muri aka karere banyuze mu bwato.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Rusizi mu myaka ishize akaganira n’abavuga rikijyana, bamugaragarije ko bishimira iterambere rikomeye bamaze kugeraho, ririmo ubwato butuma bahahirana hirya no hino.

Perezida Kagame yababwiye ko nyuma y’icyo cyombo aba baturage bari baherutse guhabwa abemereye ikindi cyisumbuye ku cya mbere.

Yabawiye ko leta y’u Rwanda igamije gukomeza guteza imbere abaturage bayo bakagira imibereho myiza kandi bagafatwa kimwe nta kurobanura gutonesha kimwe n’ibindi.

Yagize ati “Icyombo ntabwo gikwiye kuba kimwe gusa tuzabaha ikindi, ubahaye kimwe iyo kigize icyo kiba bigenda gute, haraza kuboneka ikindi, kiruta icyari gihari.”
Ubwato busanzwe bwahawe abaturage ba Nkombo mu mwaka wa 2003, hagamijwe kubakura mu bwigunge.

Ikirwa cya Nkombo gifite ubuso bwa kilometero kare 29.7, muri zo icyenda zigizwe n’amazi, ahasigaye ni ubutaka butuwe, bukororerwaho bukanahingwaho.

Ubu buso bubumbiye hamwe utugari dutanu harimo Akagari k’ Ishywa kabarirwa mu mazi kakaba nako ari akarwa ukwako gatuwe n’abaturage 3,014.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa