skol
fortebet

Rusizi : Yafatanywe arenga miliyoni ayavunja mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa kamembe yataye muri yombi Rukerabayo Elias w’imyaka 48 kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Mutarama nyuma yo kumufatana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 332 n’amafaranga 500.Yari anafite amadorali y’amanyamerika 495,aya mafaranga yose yakoreshaga mu buryo bwo kuvunja binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa kamembe yataye muri yombi Rukerabayo Elias w’imyaka 48 kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Mutarama nyuma yo kumufatana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 332 n’amafaranga 500.Yari anafite amadorali y’amanyamerika 495,aya mafaranga yose yakoreshaga mu buryo bwo kuvunja binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, bavuga ko avunja amafaranga mu buryo butemewe.

CIP Gakwaya yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko hari umugabo umaze iminsi uvunja amafaranga mu buryo butemwe n’amategeko mu mujyi wa Kamembe.Ku mugoroba wo kuwa 24 nibwo twakoze igikorwa cyo kumufatana kubera ibikorwa bitemewe n’amategeko yakoraga”.

CIP Gakwaya yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeza kugaragariza Polisi mu guta muri yombi abanyabyaha, ariko abasaba gukomeza ubu bufatanye.

Yagize ati” Turashimira abaturage baduhaye amakuru, ariko turabasaba ko ubu bufatanye butagarukira hano ahubwo bakomeze kuduha amakuru no ku bindi byaha bitandukanye. ”

Yakomeje agira inama abakora ibikorwa nk’ibi kubireka kuko uretse ingaruka bibagiraho ubwabo zirimo nko gufungwa, binatesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda bigatuma ubukungu bw’igihugu busubira inyuma.

Yashishikarije abashaka gukora imirimo yo kuvunja kujya baka ibyangombwa byabugenewe mu nzego zibishinzwe aho yagize ati:”Si byiza ko umuturage yifata ngo atangire kuvunjira abantu amafaranga uko yiboneye, ushaka kuvunja abisabira icyangombwa kivuye muri banki nkuru y’u Rwanda(BNR) aho kugirango umuturage abikore bitemewe bimuvuremo guhanwa”.

Iki cyaha cyo kuvunja amafanga mu buryo butemewe gihanwa n’ Ingigo ya 488 yo mu gitabo mpanabyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi (200.000) kugeza kuri miliyoni (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa