skol
fortebet

Rutsiro: Yatabawe na Handicap International agiye kwiyahura none ubu yakijijwe n’amakara akora mu byatsi byumye

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 27 wo mu murenge wa Shyembe akagari ka Gihango mu karere ka Rutsiro wari wagambiriye kwiyambura ubuzima kubera guhozwa ku nkenke n’ ababyeyi be bamuhora ko yabyariye iwabo , agatabarwa n’ umushinga wa Handicap International ufasha abahuye n’ ihohoterwa yabashije kwiteza imbere binyuze mu kwifatanya na bagenzi be bahuje ikibazo bagakora umushinga wo gukora amakara mu byatsi byumye bavanga n’ ibitaka.
Kanakuze Patricie avuga ko yari yarihebye yumva nta gaciro agifite nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 27 wo mu murenge wa Shyembe akagari ka Gihango mu karere ka Rutsiro wari wagambiriye kwiyambura ubuzima kubera guhozwa ku nkenke n’ ababyeyi be bamuhora ko yabyariye iwabo , agatabarwa n’ umushinga wa Handicap International ufasha abahuye n’ ihohoterwa yabashije kwiteza imbere binyuze mu kwifatanya na bagenzi be bahuje ikibazo bagakora umushinga wo gukora amakara mu byatsi byumye bavanga n’ ibitaka.

Kanakuze Patricie avuga ko yari yarihebye yumva nta gaciro agifite nyuma yo guterwa inda n’ umusore atabiteguye, ababyeyi bagatangira kumuhoza ku nkeke ku buryo yageze aho ategereza kwiyahura.

Uwo mukobwa yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko igihe kimwe yari agiye kwiyahura kubw’ amahirwe iwabo hakaza umugabo aje kumureba.

Yagize ati “Kubera ukuntu ababyeyi bampozaga ku nkeke, hari igihe nageze ndavuga nti ngiye kwiyahura ababyeyi banjye na basaza banjye amaraso yanjye bazayabanzwe. Numvaga ndasiga nanditse urwandiko nkavuga ko niyahuye bitewe n’ uko bampoza ku nkeke”

Kanakuze avuga ubwo yari arimo atekereza kujya kuzana igitenge mu nzu ngo yinjire mu gikoni yiyambure ubuzima aribwo yagiye kumva akumva umugabo arasuhuje, asuhuza ubwa mbere aramwihorera asuhuza ubwa kabiri ageze aho aramwikiriza.

Ngo uwo mugabo yamubwiye ko ari umuhuza(abakorera bushake ba Handicap International basanga abihebye kubera ihohoterwa bahuye naryo bakabaganiriza)

Uwo mukobwa kuri ubu ufite umwana w’ imyaka 10 wiga mu mashuri abanza yabanje kwima amatwi uwo mugabo, kubera ko yari yaranze abagabo yibwira ko bose ari abahemu.

Avuga ko uwo mugabo yamuganirije, akajya amusura kenshi akamwereka ko nubwo yatewe inda ubuzima butarangiye, agezaho amuhuza n’ abandi bahuye n’ ikibazo nk’ icyo yahuye nacyo.

Kanakuze amaze guhura na bagenzi be bakabwirana agahinda kabo byatangiye kumugaruramo imbaraga.

Ati “Naragiye nsanga hari abandi duhuje ibibazo bavuga ibyabo nkumva ibyanjye biroroshye.”

Uko watwaye inda

Kanakuze yavuze ko hari umuryango w’ abaturanyi washatse kumushingira umusore aramwaga hanyuma uwo muryango utegura kuzihorera atabizi. Ngo batumiye mu bukwe hanyuma bamuterereza umuhungu wabo amusanga mu nzu aramukingirana hanyuma arwana nawe umuhungu amurusha imbaraga aramusambanya aba atwaye iyo nda.

Uko yiteje imbere

Amaze guhura na bagenzi be bagasangizanya agahinda kabo, bagiye hamwe batangira umushinga wo gukora amakara yitwa briquettes. Ayo makara bayakora bifashishije ibyatsi byumye batoragura, bakabitwika bakoresheje ifuru.

Ngo iyo ibyo byatsi bamaze kubitwika, barabivungagura, bakavangamo itaka ry’ urunombe ubundi bakabumba amakara bakayumisha, hanyuma bakayatwika.


Ibyatsi byumye

Ibitaka by’ urunombe

Kanakuze arimo ivu n’ itaka ry’ urunombe

Amakara akorwa n’ intoki rimwe rigura amafaranga 50

Bakora amakara y’ uburyo bubiri hari akorwa n’ intoki agurishwa rimwe 50 n’ akorwa n’ iforomo rimwe rigura 300.

Iryo tsinda ry’ ababyariye iwabo arimo rigizwe n’ abakobwa 28. Amafaranga bakuye muri ayo makara bayatishamo imirima bagahinga.

Kanakuze avuga ko hari icyo bimaze kumugezaho. Yagize ati “Ubu njye n’ umwana wanjye w’ imyaka 10 nta kibazo dufite, nabashije kwigurira inka, njye n’ umwana wanjye tubasha kwitangira ubwisungane mu kwivuza”

Uwo mukobwa yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko inkunga ya mbere umuntu wahuye n’ ikibazo nk’ icye aba akeneye atari amafaranga ahubwo ari isanamutima.

Ibi binashimangirwa na Charles Karangwa, ukuriye umushinga wa Handcap International wo gufasha abahuye n’ ihohoterwa. Karangwa avuga ko uwahuye n’ ihohoterwa ubufasha aba akenyeye 75% ari isanamutima.

Karangwa Charles

Yagize ati “Amafaranga ntabwo asubiza ibibazo byose nabo barabyivugira, umuntu agomba kubanza gufashwa mu myumvire amafaranga nawe ubwe ashobora kuyishakamo, ikintu cya mbere dufasha abantu ni isanamutima no kwishakamo ibisubizo”

Uwo mushinga wa Handicap International ukorera mu turere dutatu aritwo Gasabo, Rutsiro na Rubavu. Abagenerwabikorwa b’ uwo mushinga bose hamwe ni 3 225, barimo ababyariye iwabo, abahoze mu buraya, ingo zifite amakimbirane, abapfakazi, ababana n’ agakoko gatera SIDA n’ abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa