skol
fortebet

Rwamagana: Abubatse ibiro by’umurenge wa Munyiginya bambuwe amezi 6

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi ku biro bishya by’umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, baravuga ko bamaze amezi atandatu bambuwe amafaranga bakoreye dore ko ngo na Rwiyemezamirimo wabakoresheje badaheruka kumuca iryera.
Aba baturage baravuga ko bamaze ukwezi kose batera iperu aho bakoreraga bubaka ibiro by’umurenge wa Munyiginya bishyuza ayo mafaranga ariko bakaba baraheze mu gihirahiro.
Aba baturage baravuga ko imibereho yabo yarushijeho kuba mibi kuko ngo ingaruka zabagezeho (...)

Sponsored Ad

Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi ku biro bishya by’umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, baravuga ko bamaze amezi atandatu bambuwe amafaranga bakoreye dore ko ngo na Rwiyemezamirimo wabakoresheje badaheruka kumuca iryera.

Aba baturage baravuga ko bamaze ukwezi kose batera iperu aho bakoreraga bubaka ibiro by’umurenge wa Munyiginya bishyuza ayo mafaranga ariko bakaba baraheze mu gihirahiro.

Aba baturage baravuga ko imibereho yabo yarushijeho kuba mibi kuko ngo ingaruka zabagezeho ari nyinshi aha akaba ariho bahera basaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko ngo iki kibazo cyabo gisa n’aho cyabaye agatereranzamba.
Ndikumana Emmanuel rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage avuga ko yabishyuye gusa ngo hari umutekamutwe waje kumwivangira mu kazi maze yiyita kapita hanyuma aha abaturage akazi abakoresha mu buryo butazwi ari nabo bavuga ko batishyuwe.

Nubwo uyu rwiyemezamirimo avuga ibi ariko umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ushinnzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage atabaye inyangamugayo mu kazi yahawe ari nacyo cyatumye abaturage babirenganiramo gusa ngo akarere kari kumukurikirana kuko ngo uko byagenda kose agomba kwishyura aba baturage.

Aba baturage bavuga ko ikibababaza cyane ari uko umwanya bakabaye bari mu yindi mirimo bawuta kubera kwirirwa ku biro by’umurenge wa Munyiginya bategereje kwishyurwa ariko ngo bagahezwa mu gihirahiro.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa