Kigali

Rwamagana : Akurikiranyweho gutwikisha aside ihene z’umugore we

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 12 September 2017 Yasuwe: 1067

Mukamana Epiphania utuye mu kagari ka Akinyambo mu murenge wa Muyumbu akarere ka Rwamagana aravuga ko ahangayikishijwe n’ihohoterwa ari gukorerwa n’umugabo we babana bikagera n’aho ashyira acide ku matungo nyamara ubuyobozi bukarebera. Agasaba ko yahabwa gatanya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu bwemera ko iki kibazo bukizi gusa bukavuga ko bugiye kumuhuza n’umunyamategeko mu karere kugira ngo aya makimbirane acike muri uyu muryango.

Mukamana Epiphania na Mugiraneza Jean Baptiste bashakanye byemewe n’amategeko mu mwaka 2003. Bafitanye abana 6 . Uyu mugore avuga ko mu myaka 19 ishize umuryango wabo waranzwe n’amakimbirane cyane cyane ashingiye ku mitungo n’ibindi. aho uyu mugore ngo yagiye akorerwa ihohoterwa n’umugabo we mu buryo butandukanye dore ko anamushinja kumukubitisha ndetse no kumena acide ku matungo ye ibintu ngo byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru.

Uretse uyu Mukamana uvuga ko arembejwe n’umugabo yishakiye, abaturanyi b’uyu muryango nabo bavuga ko uru rugo ruhoramo amakimbirane adashira ; bagasaba ko ubuyobozi bwakwita kuri iki kibazo amazi atararenga inkombe.

Mukamana avuga ko ashingiye ku myaka yose ishize yihanganira umugabo we, ubu noneho ngo amaze kurambirwa akaba asaba ko inzego z’ubuyobozi cyane cyane umurenge cyangwa Akarere zatabara byaba na ngombwa agatandukana na Mugiraneza nk’uko yari yabyifuje bikarangira atsinzwe mu Rukiko.

Ruhingubugi George Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Muyumbu ku murongo wa Telephone yatubwiye ko iki kibazo bakizi gusa ngo bagiye guhuza uyu Mukamana n’umunyamategeko kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’uburasirazuba itangaza ko Mugiraneza Jean Baptiste kuri ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Muyumbu ndeste n’umushumba w’izo hene zatwitswe kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Inkuru ya TV1

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyemari watorewe kuyobora PSF yahize kubaka ahazajya habera...

Umunyemari nyiri hoteli Ubumwe grand Robert Bapfakurera nyuma yo gutorerwa...
23 February 2018 Yasuwe: 1277 2

Umunyemari Bapfakurera yatorerwe kuba Perezida w’ urugaga rw’...

Umucuruzi w’ umushoramari Robert Bapfakurera niwe watorewe kuba Perezida w’...
23 February 2018 Yasuwe: 831 0

Kigali: Polisi ifunze abasore babiri bafatanywe amafaranga y’amahimbano

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka...
20 February 2018 Yasuwe: 319 0

Rwamagana: Bafatanywe amapaki 900 y’amasashi ya Pulasitiki atemewe...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ku itariki ya 14...
17 February 2018 Yasuwe: 274 0

Kigali: Afungiye kwiba moto akoresheje urufunguzo rw’urucurano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ifunze uwitwa Nubahumpatse Jean...
16 February 2018 Yasuwe: 499 0

Ruhango: Yatawe muri yombi aha ibihumbi 200 Rwf umupolisi ngo amufashe mu...

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza,...
15 February 2018 Yasuwe: 1175 1