Kigali

Rwamagana: Bafatanywe amapaki 900 y’amasashi ya Pulasitiki atemewe gukoreshwa

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 17 February 2018 Yasuwe: 297

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ku itariki ya 14 Gashyantare, yafatanye abagabo babiri amapaki 900 y’amasashi ya Pulasitiki atemewe gukoreshwa mu Rwanda mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi. Abayafatanwe ni Gakwaya Jean Paul na Bayisenge Said bo mu murenge wa Kigabiro akagari ka Cyanya. Bayafatanwe ubwo barimo bayakoresha mu bikorwa by’ubucuruzi mu isoko rwa Rwamagana ku munsi wavuzwe hejuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburasirazuba Chief inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko ubwo abapolisi bakoraga igenzura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo guca burundu ikoresha ry’amashashi, yageze mu isoko rya Rwamagana isanga aba babiri bafite amashashi agera ku mapaki 900, bayakoresha mu bucuruzi bw’inyama; aho bayapfunyikagamo inyama.

CIP Kanamugire yavuze ko atari ubwa mbere bakora iri genzura bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuziranenge (RBS) bagafata abacuruzi batandukanye kandi bakanabagira inama yo kutabisubira.

Yagize ati:“ ni kenshi dufata abacuruzi bagikoresha aya mashashi atemewe, ndetse bakayapfunyikiramo abaguzi. Hari ibindi bikoresho bitandukanye bakoresha bashyiriramo abakiriya babo badakoresheje aya masashi kuko byagaraye ko agira ingaruka mbi ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu muri rusange. Turakangurira rero aba bacuruzi kwirinda ikoreshwa ry’aya mashashi ndetse aho umuturage abonye umucuruzi uwo ariwe wese uyacuruza, uyapfunyikamo ibicuruzwa cyangwa uyakoresha ibindi, akaduha amakuru kuko icyo tuba ni ukurengera ubuzima bw’abaturage”.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya Ibihano bitandukanye birimo amande ndetse n’igifungo bihabwa uwafatanywe amasashe ya pulasitiki ayakoresha cyangwa ayacuruza.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gicumbi: Umuryango w’ abantu 6 umaze imyaka 10 uba mu kizu kirangaye

Umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu...
15 April 2018 Yasuwe: 1652 0

Kigali: Umufuka w’ amakara wageze kuri 12 000 rwf, abagore bati ‘biraduteza...

Abacuruzi b’ amakara n’ abaguzi bayo bahangayikishijwe n’ uko amakara akomeje...
12 April 2018 Yasuwe: 4523 2

Kigali: Abatuye ‘Bannyahe’ bagiye kuhimurwa bahabwe umudugudu wa miliyari...

Abatuye mu kajagari kari mu tugari twa Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro...
1 April 2018 Yasuwe: 2534 3

Umusore wakoze Radio atarabyize BK yamuhaye 1 000 000 rwf

Banki ya Kigali yahaye Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze...
29 March 2018 Yasuwe: 3339 0

Ibiciro by’ ingendo byazamutseho amafaranga 2 ku kilometero

Ikigo cy’ igihugu ngenzura mikorere RURA cyatangaje ko ibiciro by’ ingendo...
29 March 2018 Yasuwe: 2178 1

IMF yavuze ko uyu mwaka ubukungu bw’ u Rwanda bushobora kuzamuhaho...

Ikigega mpuzamahanga cy’ Imari FMI cyatangaje ko uyu mwaka wa 2018 ubukungu...
23 March 2018 Yasuwe: 618 0