skol
fortebet

Rwamagana: Polisi yafunze babiri bafatanywe ibihumbi 45RWF by’amiganano

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuwa 25 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi abantu babiri, Ugirashebuja Anastase w’imyaka 38 na Hakorimana Jean Pierre w’imyaka 19 nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano.
Aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigabiro, akagari ka Nyagasenyi, mu mudugudu wa Ramba, mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano aho Ugirashebuja yafatanywe ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda agizwe n’inoti enye z’ibihumbi (...)

Sponsored Ad

Kuwa 25 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi abantu babiri, Ugirashebuja Anastase w’imyaka 38 na Hakorimana Jean Pierre w’imyaka 19 nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano.

Aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigabiro, akagari ka Nyagasenyi, mu mudugudu wa Ramba, mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano aho Ugirashebuja yafatanywe ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda agizwe n’inoti enye z’ibihumbi bitanu naho Hakorimana afatanwa ibihumbi 25 bigizwe n’inoti eshanu z’ibihumbi bitanu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko kugirango bafatwe byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

CIP Kanamugire yagize ati:’’Twahawe amakuru n’abaturage y’uko aba bombi bashobora kuba bafite amafaranga y’amahimbano biturutse ku buryo bagaragaraga nk’abasigaye bafite amafaranga menshi nta buryo buzwi baba barayabonyemo. Ubwo twari mu gikorwa cyo gufata ibindi bintu bishobora guhungabanya umutekano nibwo twabasatse tubasangana ayo mafaranga y’amahimbano, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane imvano yayo.’’

Yakomeje aburira umuntu wese ufite umugambi wo gukora ibikorwa byo guhimba no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano ko yabireka, anakangurira abaturage kujya batanga amakuru.

Yagize ati:’’Ndaburira umuntu wese waba agifite umugambi wo gushaka gukira abinyujije mu gukoresha amafaranga y’amahimbano kubireka kuko bitesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda bityo bigasubiza ubukungu bw’igihugu inyuma. Ndasaba kandi abantu kujya bagenzura amafaranga bakira bakareba niba atari amahimbano bahawe, babona batayizeye bakabimenyesha ubuyobozi. ”

Yasoje ashimira abaturage ku kuba batarahishiriye aba ngo bakomeze bakwirakwize amafaranga nk’ariya mu baturage, anabashishikariza gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, batanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano kugirango bikumirwe hakiri kare.

Nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa