skol
fortebet

Rwanda: Abadafite akazi bariyongereye

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’ ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 bwerekanye ko magingo aya mu Rwanda abadafite akazi ari 606 997.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abafite akazi ari 3 018 532 mu gihe abageze igihe cyo gukora ari 3 625 529.
Mu mwaka ushize wa 2016, ubushakashatsi nk’ubu bwari bwerekanye ko icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’ ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 bwerekanye ko magingo aya mu Rwanda abadafite akazi ari 606 997.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abafite akazi ari 3 018 532 mu gihe abageze igihe cyo gukora ari 3 625 529.

Mu mwaka ushize wa 2016, ubushakashatsi nk’ubu bwari bwerekanye ko icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite akazi bari 2,831 000 naho abatagafite ari 430 000.

Magingo aya Abanyarwanda badafite akazi uri kuri 16.7 % ubariyemo n’abahingira amaramuko, ubushomeri mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) bukaba kuri 21 %.
Ubushomeri mu bagabo buri kuri 16.1 % naho mu bagore buri kuri 17.5 %. Mu mujyi buri kuri 18.1 % naho mu cyaro buri kuri 16.2 %.

Mu bafite akazi, 45.9 % bari mu mirimo y’ubuhinzi, uburobyi n’ibijyanye n’amashyamba, 39.8 % bari mu mirimo ijyanye na serivisi naho 14.3% bari mu nganda.

Imibare igaragaza ko abatari aribo benshi bafite akazi kuko mu bafite akazi 51 % nta mashuri bize, 29 % bize amashuri abanza, 5 % bize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, 9% barangije ayisumbuye naho 6 % ni abarangije kaminuza.

Yusuf Murangwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare avuga ko bazakomeza gukora raporo imwe mu myaka ibiri igereranya uko umurimo mu Rwanda wari wifashe hagati ya Kanama mu mwaka ubanza na Gashyantare y’umwaka ukurikira.

Yavuze kandi ko impamvu yavuze ko impamvu ikigereranyo cy’abashomeri kiyongereye ari uko abakora imirimo y’ubuhinzi bw’amaramuko babazwe nk’abadafite akazi.
Ati “Abakoraga bwa buhinzi aho uhinga ukitunga ariko ntugire ibyo usagurira amasoko, mu mibare mishya baravuze bati ntabwo tubabara ko bafite akazi ariko barakora.Ubwo twabakuyemo, noneho umubare w’abantu badafite akazi uriyongera cyane ukaba munini kuko washyizemo ba bandi bahinga ariko nta mafaranga babona kuko ntabwo basagurira amasoko.”

Guhera muri 2020, Ikigo cy’Ibarurishamire ngo kizatangira gukora raporo enye mu mwaka zigaragaza uko umurimo wari uhagaze mu Rwanda mu mezi ya Gashyantare, Gicurasi, Kanama n’Ugushyingo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko iyi mibare igaragaza ishusho nyayo y’uko akazi gateye, ikaba yorohereza abategura igenamigambi ry’igihugu kurikora bafite imibare ifatika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa