skol
fortebet

Rwanda: Amafaranga agenerwa impunzi agiye kujya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Guhera muri uku kwezi k’ Ukwakira 2017, amafaranga agenerwa impunzi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu Rwanda azajya anyuzwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga.
Muri 2014 nibwo impunzi ziri mu Rwanda zatangiye guhabwa amafaranga mu mwanya w’ ibiribwa n’ ibikoresho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR, Equity bank na Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa ku isi WFP bashyize umukono ku masezerano yo gutangiza uburyo bw’ ikoranabuhanga bwo (...)

Sponsored Ad

Guhera muri uku kwezi k’ Ukwakira 2017, amafaranga agenerwa impunzi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu Rwanda azajya anyuzwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga.

Muri 2014 nibwo impunzi ziri mu Rwanda zatangiye guhabwa amafaranga mu mwanya w’ ibiribwa n’ ibikoresho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR, Equity bank na Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa ku isi WFP bashyize umukono ku masezerano yo gutangiza uburyo bw’ ikoranabuhanga bwo kugeza amafaranga ku mpunzi ziri mu Rwanda.


Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda, hagiti Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda, ibumoso Umuyobozi wa Equit bank Namara Hannington

Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda yavuze ko ubu buryo buzwi nka multiple wallet credit card buzafasha impunzi, bukanafasha UNCHR kugira amafaranga izigama.

Yagize ati “Turizera ko aya masezerano azafasha impunzi kwiteza imbere , no kugira amahitamo menshi ku byo zikenera…UNHCR isanzwe iha impunzi, ibiringiti, ibikoresho by’ isuku n’ ibikoresho byo mu gikoni, aya masezerano azatuma ibi ng’ ibi tubisimbuza amafaranga… ubu buryo buzadufasha kuzigama amafaranga menshi”

Nubwo uyu muyobozi avuga ko bimugoye kumenya umubare w’ amafaranga bagiye kujya bazigama ku mwaka binyuze mu guha impunzi amafaranga mu ikoranabuhanga, avuga ko ari menshi.

Ati “Ntabwo byanyorohera guhita nkubwira umubare w’ amafaranga tugiye kujya tuzigama icyo nakubwira ni uko ari menshi. Kugira ngo ngufashe kubyumva, nakubwira ko biriya bikoresho birimo amabase, ibiringiti n’ ibindi twabiguraga muri Pakistan n’ ahandi, bara amafaranga yagendera ku bwikorezi, no mu kubigeza ku mpunzi”

Umuyobozi wa Equit bank Namara Hannington asobanura uburyo aya mafaranga azajya agera ku mpunzi yavuze ko UNHCR izajya iyageza muri banki, banki ikayohereza ku makarita ku buryo impunzi aho iri hose ihita ibona ko yohererejwe amafaranga.

Yagize ati “Mu Rwanda ni twe twenyine dufite ubushobozi. Ni ibintu dushoboreshwa n’ ikoranabuhanga. Uko tubigenza baduha amafaranga kuri konti yabo twe tukayohereza ku ikarita ya buri muntu ku buryo ako kanya aho iri mu nkambi ihita ibona ko yohererejwe amafaranga”

Iyi banki ivuga ko ifite abayihagariye bagera ku bihumbi 2000 mu bice bitandukanye by’ igihugu biganjemo abacuruzi. Ibi ngo bizafasha impunzi kubona amafaranga yohererejwe hafi itiriwe ijya kuri banki.

Hannington avuga ko iyi karita izajya yohererezwaho aya mafaranga ifite imifuka 8 (8 Credit wallets). Muri iyi mifuka ngo harimo ahagenewe kwizigamira, ahanewe kubikuza, n’ ahandi.Hannington yongeraho ko icyo banki izunguka ari abakiriya benshi.

Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda yavuze ko mu bihugu bitandukanye bakoreshejemo ubu buryo bwa Mulitiple wallets bwatanze umusaruro.


Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda

Ati “Kuva muri 2014 dufatanyije na Equity twatangiye guha impunzi amafaranga twifashije Smart card twabonye bitanga umusaruro. Buri mpunzi tuyiha smart card noneho ikabasha kubikuza amafaranga dushyira kuri konti yayo”

UNCHR ivuga ko amafaranga agenerwa imfunzi atangana bitewe n’ uko umuryango w’ impunzi uhabwa umubare runaka w’ amafaranga bitewe n’ abawugize.

Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda

Ahmed Baba yatanze urugero ku muryango ugizwe n’ abantu 10, avuga ko buri kwezi uyu muryango uhabwa ibihumbi 28. Ngo aya mafaranga atangwa buri gihembwe bivuze ko impunzi zihererwa rimwe amafaranga y’ amezi atatu zikayicungira.

Ubu buryo buzatangirira mu nkambi ya Nyabiheke, Gihembe na Kigeme muri uku kwezi kwa 10, buzakomereza no mu zindi nkambi mu mezi ari imbere.

WEP na UNHCR bavuga ko nta wukwiye kugira impungenge ku ngano y’ amafaranga agenerwa impunzi ngo avuge ko atajyanye n’ ibiciro biri ku masoko, kuko bajya kuyashyiraho babanje gukora inyigo.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 170, zirimo izo muri RDC no mu Burundi. Muri buri mpunzi 100 ziri mu Rwanda 80 ziba mu nkambi esheshatu zo mu Rwanda aho zirebererwa na Minisiteri y’ imicungire y’ ibiza no gucyura impunzi MIDMAR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa