skol
fortebet

Rwanda: Ubucukuzi butunze abantu 80 000

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rushinze ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bwagaragaje ko amadorali ava mu bucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro azagenda yiyongera bitewe n’ ubushakashatsi bugenda bukorwa. Kugera ubu mu Rwanda abagera ku bihumbi 80 batunzwe n’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro.
Uru rwego ruvuga ko impuzandengo y’a mafaranga u Rwanda rwinjiza avuye mu bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro igeze kuri 200 000 000 z’ amadorali y’ Amerika buri mwaka. Iyi mpuzandengo yabazwe hashingiwe mu madorali u Rwanda rwinjiye (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rushinze ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bwagaragaje ko amadorali ava mu bucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro azagenda yiyongera bitewe n’ ubushakashatsi bugenda bukorwa. Kugera ubu mu Rwanda abagera ku bihumbi 80 batunzwe n’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro.

Uru rwego ruvuga ko impuzandengo y’a mafaranga u Rwanda rwinjiza avuye mu bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro igeze kuri 200 000 000 z’ amadorali y’ Amerika buri mwaka. Iyi mpuzandengo yabazwe hashingiwe mu madorali u Rwanda rwinjiye avuye mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro kuva mu myaka itanu ishize.

Nubwo bimeze gutya ariko umwaka ushize wa 2016 aya madorali yari yagabanyutse dore yari amadorali 110 000 000, uku kugabanuka kwari kwatewe ni uko amabuye y’ agaciro yari yahuriye ku isoko mpuzamahanga ari menshi bigatuma igiciro kigwa.

Ubuyobozi bw’ urwego rw’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro kuri ubu buratangaza ko bwiteze ko uyu mwaka wa 2017 amadorali azava mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro azagera kuri 300 000 000.

Itego u Rwanda rwihaye ni ugukomeza kongera amadorali ava mu bucukuzi ku buryo muri 2020 aya madorali azaba agera kuri 800 000 000 ku mwaka. Indi ntego ni uko muri 2024 ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro buzaba bwinjiriza u Rwanda miliyari n’ igice y’ amadorali ku mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa kampani zisaga 300 zikora ibijyanye n’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro zikoresha abakozi barenga ibihumbi 80.
Leta y’ u Rwanda ivuga ko izakomeza guteza imbere uru rwego arinako ikuraho ubucukuzi bwa gakondo ikabusimbuza ubugezweho bushingiye kubushakashatsi.

Ubushakashatsi bumaze gukorwa bugaragaza ko hari amabuye bugenda buvumbura mu Rwanda harimo n’ adakunze kuboneka henshi mu Isi nk’ ayitwa AMABENGEZA agiye kujya acukurwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa