skol
fortebet

Rwandair yahawe uburenganzira bwo gukorera ingendo muri Amerika iyambere izagenda muri Kanama

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Sosiyete ya RwandAir yahawe na Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi uburenganzira bwo gukorera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’indege mpuzamahanga wa US Brian j. Hedberg, yavuze ko ku wa 6 Werurwe bamenyekanishije igikorwa cyo guha RwandAir uburenganzira bwo gutangira ingendo ku butaka bwa Amerika, batanga iminsi 21 ngo hatangwe ibitekerezo niba hari impamvu zatuma itabuhabwa.

Yakomeje igira iti “Nta mpamvu n’imwe yatuma budatangwa yigeze yakirwa muri icyo gihe cyatanzwe.”

Byatumye hafatwa umwanzuro wo kwemera ubusabe bwa RwandAir, “kereka uramutse uvugurujwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Biteganyijwe ko uzemezwa burundu ku munsi wa 61 uhereye igihe iyi nyandiko yasohokeye ndetse Perezida wa Amerika akagaragaza ko adashaka kuwuhagarika.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, aheruka gutangaza ko iki kigo gishaka gukuba kabiri umubare w’indege gifite, kikarushaho kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika no gukora ingengo ndende ku yindi migabane y’Isi.

Icyo cyemezo kiraha amahirwe indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus RwandAir iherutse kugura. Biteganijwe ko RwandAir izakora ingendo za mbere muri Kanama uyu mwaka.

Urwo rugendo ruzaza rukurikira urwa Kigali – Harare (muri Zimbabwe) – Cape Town (muri Afurika y’Epfo) yatangije muri Gicurasi uyu mwaka (2018).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa