skol
fortebet

U Rwanda mu nzira yo kwiyongera ku bihugu bitanu by’ Afurika bitunze ibyogajuru

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2018 I Kigali hatangijwe amahugurwa yahuje ibihugu mu rwego rwo kongera ubumenyi bwo gukoresha ibyogajuru dore ko ari cyo kibura ngo buri gihugu cy’ Afurika kigire icyogajuru cyacyo.
Icyogajuru ni ingirakamaro ku gihugu kuko gituma igihugu kimenya amakuru yizewe yakwifashishwa mu iteganyagihe no mu buhinzi kuko kiba gihugu ubushobozi bwo kureba ahantu hose.
Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ikibura ngo buri gihugu cy’ Afurika kigire icyogajuru cyacyo ari uguhindura (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2018 I Kigali hatangijwe amahugurwa yahuje ibihugu mu rwego rwo kongera ubumenyi bwo gukoresha ibyogajuru dore ko ari cyo kibura ngo buri gihugu cy’ Afurika kigire icyogajuru cyacyo.

Icyogajuru ni ingirakamaro ku gihugu kuko gituma igihugu kimenya amakuru yizewe yakwifashishwa mu iteganyagihe no mu buhinzi kuko kiba gihugu ubushobozi bwo kureba ahantu hose.

Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ikibura ngo buri gihugu cy’ Afurika kigire icyogajuru cyacyo ari uguhindura imyumvire no gushaka ubumenyi bukenewe kuko igiciro cy’ ibyogajuru bidakakanye.

Umuyobozi w’ ikigo ngenzuramikorere RURA Lt Col Nyirishema yavuze ko aho ikoranabuhanga rigeze hasigaye hakorwa utwogajuru duto ku buryo buri gihugu cy’ Afurika gishobora kugira icyogajuru mu kirere cyacyo.

Yagize ati “impinduka ziri kuba mu ikorabanuhanga mu byogajuru zerekana ko igihugu cyose gishobora kugira byibuze n’icyogajuru gito mu kirere.

Akim Falou Dine ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho, (ITU), ari nacyo kigomba gutanga aya mahugurwa y’iminsi itanu, yavuze ko ibihugu bya Africa byari bigifite imbogamizi y’ubushobozi mu bumenyi n’amikoro.

Icy’amikoro ngo gisa n’icyakemutse kuko hari ibyogajuru bidahenze, ik’ingenzi ngo ni ukugira ubumenyi no guhindura imyumvire ibihugu by’Afurika bigakanguka bikagira ibyogajuru nabyo.

Akim avuga ko ubu ngo igiciro cy’icyogajuru gito kiri hagati y’amadorari ya US 40 000 na USD100 000. Muri aya hakaba harimo ayo kukizamura mu kirere (launch) adashobora kurenga USD80 000.
Kugeza ubu muri Afurika, Nigeria, Ghana, Egypt, Maroco na Kenya nibyo bihugu bifite ibyogajuru mu kirere.

Nyirishema yavuze ko u Rwanda rurimo gufatanya n’ibihugu bitandukanye birimo n’ Ubuyapani mu kubaka ubushobozi ndetse no gufatanya n’ibindi bya Afurika ngo ni nayo mpamvu aya mahugurwa yabereye mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Inzego z’Abikorera mu Rwanda, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, RURA n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA, bari mu bufatanye buzatuma u Rwanda rubona icyogajuru mu 2020.

Ibitekerezo

  • Rwanda komeza rwose utere imbere. Bravo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa