skol
fortebet

U Rwanda na RDC baganiriye ku buryo bwo kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihe bya COVID-19

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda berekeje I Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba,mu biganiro na bagenzi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ku ngamba zo kurwanya Covid-19 no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihe bya Coronavirus.

Sponsored Ad

Abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,uw’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya HAKUZIYAREMYE bari i Rubavu aho bagiye kuganira na bagenzi babo bo muri RDC ku ngamba zo kurwanya COVID-19 no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, bituma ubucuruzi bwambukiranya RUBAVU-GOMA buhagarara.

Abari batunzwe no kwambuka uyu mupaka barahazahariye cyane gusa Leta yashyizeho uburyo bwo kugoboka ababonaga icyo kurya ari uko basohotse hanze gukora umubyizi.

Kuwa 18 Gicurasi 2020 nibwo habaye koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus gusa abagize Guverinoma yasabye ko imipaka ikomeza gufungwa cyane ko benshi mu banduye Coronavirus mu Rwanda bayikuye hanze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,Radio Rwanda yatangaje ko bamwe mu bagize Guverinoma barimo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,kuganira na bagenzi babo ba RDC ku byerekeye kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hirindwa COVID-19.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ubuzima Dr.Daniel Ngamije
na ho iza RDC ziyobowe na Visi Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Innocent Bokele Waraka ari kumwe na Visi Minisitiri w’Ubuzima Albert M’peti.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr.Daniel Ngamije yagaragarije intumwa za RDC ingamba zinyuranye Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 hitabwa ku buzima bw’abaturage.

Minisitiri Ngamije yavuze ko ibi biganiro ari ingenzi ku bihugu byombi mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo nk’ibihugu bituranye.

Visi Minisitiri w’Umutekano mu gihugu wa RDC, Innocent Bokele Waraka, yasobanuye ko na bo batangiye gufata ingamba zirimo kwita cyane ku gace ka Gombe mu murwa mukuru, kagaragayemo cyane iki cyorezo. Ubu ingamba zo kuguma mu rugo zikaba zikomeje cyane muri Kinshasa.

Ntabwo haramenyekana igihe u Rwanda ruzafungurira imipaka cyangwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka gusa ibi biganiro biratanga icyizere ko hari igishobora gukorwa kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi bakomeze guhahirana.

Ibi biganiro byarangiye impande zombi zemeranyije ku ngingo zitandukanye zirimo ko ubuhahirane bukomeza ibiribwa n’imiti bikambuka ku mpande zombi habungabungwa ubuzima bw’abaturage.

Ubucuruzi buzakomeza hibandwa ku bicuruzwa bikenewe cyane cyane ibiribwa.

Amakoperative azifashishwa mu buhahirane hirindwa akajagari, abacuruzi bazishyira hamwe imodoka zifashishwe mu kujyana ibicuruzwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko ibi biganiro ari ingenzi ku bihugu byombi mu gukomeza guhangana na Coronavirus.

Ati “Ibihugu byombi byumvikanye neza ku buryo COVID-19 twarushaho kuyirinda duhana amakuru cyane ku bagaragayeho. Byafasha mu gukurikirana amatsinda y’abakekwaho uburwayi.’’

Yanavuze ko ku bijyanye n’ubucuruzi haganiriwe ku buryo buzakomeza ariko n’ingamba zo kwirinda zigakomeza.

Yagize ati “Twaganiriye ku buryo ibikorwa by’ubucuruzi byakomeza ariko ntidutezuke ku ngamba zo kwirinda icyorezo mu bihugu byombi. Twumvikanye ko abatekinisiye bazaganira bakabinoza ku buryo amakoperative azabasha gukorana mu bihe bigoye bya COVID-19.’’

Minisitiri wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano, Innocent Bokele Waraka, yavuze ko hari ingamba zafashwe mu guhangana na COVID-19 aho yagaragaye by’umwihariko mu Gace ka Gombe muri Kinshasa.

Yagize ati “Twashyizeho uburyo bwo gukorana no guhahana amakuru mu guhangana na COVID-19. Turishimye kuko duhuje ibitekerezo [n’u Rwanda] ku bijyanye na COVID-19, twemeranyije guhana ubunararibonye bugamije gushyira iherezo kuri iki cyorezo, bijyanye no guhana amakuru.’’



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa