skol
Kigali
startimes

U Rwanda rugiye kwakira abahatanira uburenganzira mu ishoramari ry’urumogi - RDB

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2020 Yasuwe: 1371

Leta y’u Rwanda yemeje guhinga no kohereza "urumogi" mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga nk’uko abategetsi babivuga.


Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye "ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi".

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwatangaje ko rwatangiye gushaka abifuza gushora imari muri icyo gihungwa.

Kuruhinga bizakorwa mu buryo butavuguruza amategeko ahana ikoreshwa ryarwo nk’ikiyobyabwenge.

Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ’cannabis’. Iki gisanzwe kizwi nk’urumogi.

U Rwanda rubaye igihugu gishya muri bicye bya Africa - Africa y’epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho - byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Ibihugu bicyeya cyane ku isi, birimo Africa y’epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza.

Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu.Kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko "ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe".

Yagize ati: "…Turashaka kugira uruhare kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nk’iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga…"

Mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028 nk’uko bivugwa na Barclays Bank.

Dr Ngamije yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko ikimera cya ’cannabis’ (urumogi) "kigiye guhingwa mu buryo butekanye, n’abemerewe kubikora bagahabwa uruhushya".

Itegeko mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu "ukora, uhinga, uha undi, ugurisha" ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko.

Ufashwe abinywa, abirya cyangwa abihumeka, we amategeko amuhanisha gufungwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

Bwana Ngamije avuga ko iki cyemezo gishya cya leta, kitagomba guha icyuho ababikoresha bitemewe n’amategeko kandi ko abo amategeko azakomeza kubahana.

Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda, cyasohoye itangazo rivuga ko "u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga 10 mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu...
3 November 2020 Yasuwe: 565 0

U Rwanda na RDC bemeranyije korohereza ubuhahirane ku mipaka

Ku munsi w’ejo tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Guverineri w’Intara...
3 November 2020 Yasuwe: 1392 0

DGPR irifuza ko hakurwaho amananiza ari mu itangwa ry’inguzanyo yagenewe...

Uyu munsi nibwo abarwanashya b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera...
31 October 2020 Yasuwe: 963 0

RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyinubiwe...

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwaraye rushyize hanze ibiciro bivuguruye...
23 October 2020 Yasuwe: 2104 0

RURA yanze kuva ku izima yemeza ko itari bugabanye ibiciro by’ingendo

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora...
18 October 2020 Yasuwe: 5542 10

Depite Dr Habineza Frank yasabye RURA kugabanya ibiciro by’ingendo mu...

Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera...
18 October 2020 Yasuwe: 1985 3