Kigali

U Rwanda rugiye kwishyuriza abaturage barwo Congo- Brazzaville ibereyemo imyenda

Amakuru   Yanditwe na: 23 December 2016 Yasuwe: 289 0

Leta y’u Rwanda irasaba abantu bakoreye igihugu cya Congo –Brazzaville ntibahabwe ibyo amategeko agena birimo n’ubwiteganyirize bw’umukozi kubimenyesha kugira ngo ibashe kubasabira ubwishyu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ku ya 23 Ukuboza ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Amb. Claver Gatete ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri ushinzwe umurimo n’ubwiteganyirize bw’abaturage ku ruhande rwa Repubulika ya Kongo Brazaville, Ouosso Emile, basinyaga amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano w’abakozi.

Ayo masezerano agena ko umukozi wakoreye, ugikorera cyangwa uzakorera igihugu kimwe mu buryo bwemewe n’amategeko afite uburenganzira bwo guhabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bw’umukozi uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’ibyo amategeko agena mu gihe umukozi agize impanuka ziturutse ku kazi.

Minisitiri Ambasaderi Gatete yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruboneyeho gusaba Umunyarwanda waba atarabona ibyo amategeko amwemerera kubimenyekanisha.

Ati “Mudufashe gukangurira abandi bantu bakoze Kongo Brazaville batarabona amafaranga yabo kugira ngo noneho babashe kubona amafaranga yabo.”

Minisitiri ufite umurimo mu nshingano muri Kongo Brazaville, Ouosso Emile yavuze ko ayo masezerano agiye guha umutekano abakoreye n’abazakorera imwe muri izo Leta hagendewe ku mategeko agenga umurimo.

Ati “Aya masezerano akinguye imiryango yo kumenya umubare w’abakoze bagomba ibyo amategeko abagenera. Umuryango n’abana bawo b’uwo mukozo ubu bari mu mutekano ku ndwara ku bw’aya masezerano.”

Kugeza ubu ku ruhande rw’u Rwanda habarurwa abantu 18 bakoreye Kongo Brazaville, muri bo 13 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagiye kungukira muri ayo masezerano, naho 5 bandi bakoreye Kongo Brazaville none ubu bakorera u Rwanda, nabo bakaba bazungukira muri ayo masezerano mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Amafaranga agenewe umukozi wakoreye igihugu kimwe muri byombi biteganyijwe ko azajya anyuzwa mu bigo bishinzwe iby’ubwiteganyirize bw’abakozi; ku ruhande rw’u Rwanda kikaba ikigo cya RSSB, naho kuri ruhande rwa Kongo kikaba “Caisse Nationale de Securite Sociale (CNSS).

U Rwanda ruvuga ko kugeza ubu nta muturage wa Kongo Brazaville uragaragaza ko yarukoreye ngo abe yahabwa ibyo ayo masezerano amwemerera.

Src: Imvaho

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umudasso urya cyangwa akambara ibyo yambuye abazunguzayi ... ’nitumubona...

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali buhakana amakuru y’...
15 August 2017 Yasuwe: 1743 1

Ruhango: Gitifu wâasenyewe inzu yabanagamo n’ umuryango we aravuga ko yazize...

Mwizere Marcel wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Tambwe ko mu...
2 August 2017 Yasuwe: 8576 28

IGERERANYA: Imishahara y’ abaperezida b’ Afurika n’ iy’ abaperezida bakomeye mu...

Ntibyoroshye kumenya imishahara y’ abaperezida bayobora ibihugu byo ku...
20 July 2017 Yasuwe: 4116 2

Muri iri joro Umujyi wa Kigali watangiye gusenya inyubako Hotel Top Tower...

Kuva mu masaha akuzeho y’umugoroba wo kuri uyu wa kabili inyubako ya Hotel...
11 July 2017 Yasuwe: 11927 26

Abacunga inyubako UTC ya Rujugiro bazamuye igiciro cy’ubukode hafi 400%,...

Taliki 11/5/2017 nibwo abakorera mu nyubako ya UTC y’Umunyemali Rujugiro...
6 July 2017 Yasuwe: 3540 4

Bakoreye rwiyemezamirimo none bamaze ibyumweru bibiri mu irimbi...

Aba bakozi bari baryamye mu kazu ka shitingi gashinze mu irimbi ry’...
26 June 2017 Yasuwe: 2135 1