skol
fortebet

U Rwanda rurashaka gukuraho amafaranga ya VISA ku baturage bava muri Commonwealth, OIF na AU

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kwiga uko rwakuraho amafaranga ya Visa ku bava muri Commonwealth, OIF na AU.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza ya King’s College London mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye muri uyu muryango hagamijwe iterambere mu bufatanye n’ibindi bihugu ndetse yemeza ko uyu muryango ibyo wubakiyeho bifite akamaro mu isi ya none.

Perezida Kagame yavuze ko 1/3 cy’ibihugu bya Afurika biri muri uyu muryango, ko kubera izo mpamvu u Rwanda narwo rwasabye kuwujyamo.

Ati: "Muri uwo mujyo, turi gutekereza kuvanaho kwishyuza Visa abaturage bo muri Commonwealth kimwe n’abo mu muryango w’ubumwe bwa Afurika na Francophonie, mu gihe bageze mu Rwanda".

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere, muri iki gihugu habaye inama ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama yabaye kuri uyu wa Mbere yahuje u Bwongereza na Afurika yagenze neza ndetse ko izatuma iki gihugu gikomeza kugirana umubano mwiza na Afurika harimo n’u Rwanda.

U Rwanda rusanzwe rutishyuza Visa abaturage b’ibihugu bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe.

Ibihugu bitari ibya Africa bigize umuryango wa Commonwealth harimo; Canada, Ubuhinde, Australia, Pakistan, Jamaica, Malaysia, Singapore, Nouvelle Zelande n’ibindi birwa byinshi byakoronijwe n’Ubwongereza.

Muri ibi bihugu abaturage b’Ubuhinde bagize umubare munini w’abaza mu Rwanda ugereranyije n’ibindi.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yo mu 2009 nibwo u Rwanda rwemewe nk’umunyamuryango w’ibi bihugu.

Mu kwezi kwa gatandatu u Rwanda ruzakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango izwi nka CHOGM.

Perezida Kagame avuga ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo uburyo bwari busigaye bwo gutera imbere nk’igihugu kidakora ku nyanja burimo "gufatanya n’akarere mu by’ubukungu".

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 53 byose hamwe ababituye bangana na 1/3 cy’abatuye isi.

Ibihugu bigize uyu muryango bihuriye ahanini ku gukoresha icyongereza.

Bihurira kandi ku masezerano yo kugira ubutegetsi bwubahiriza demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’igihugu kigendera ku mategeko.

Nta masezerano y’ubucuruzi cyangwa ubuhahirane ariho agenga ibihugu bigize uyu muryango.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa