skol
fortebet

U Rwanda rwabonye aho rusabwa gushyira imbaraga ngo rugere ku ntera y’ ibihugu byateye imbere

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2018 na Guverinoma y’ u Rwanda na Banki y’ isi yerekanye inzira u Rwanda rugomba kunyuramo kugira ngo rugere ku cyerekezo 2050.

Sponsored Ad

Iyi raporo igaragaza inzego u Rwanda rukeneye guha umwihariko yamurikiwe mu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi, Kristalina Gueorguieva na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Igaragaza ko izo nkingi arizo zageza u Rwanda ku ntego z’icyerekezo 2050, cyitezweho gusiga umunyarwanda winjiza nibura $800 ku mwaka agera ku $12 476. Kuba umuturage abasha kwinjiza $12 000 ku mwaka ni kimwe mu bigaragaza ko igihugu giteye imbere.

Igaragaza kandi ko u Rwanda rusabwa gushyiraho ingamba zo kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga, guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu hagamije kongera umusaruro no kwita ku burezi.

Inagaragaza ko rugomba kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi, guhanga udushya mu nzego zitandukanye, kongerera imbaraga ibigo bya Leta no kongera ubufatanye n’ibihugu nk’u Bushinwa na Vietnam.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko inyigo zerekana ko mu burezi bw’abana bato harimo icyuho gikwiye gushyirwamo imbaraga zihagije mu kukiziba, hakitabwa no ku bana bakivuka n’ababyeyi batwite.

Ati “Umwana ufite imirire mibi agira imikurire itari myiza, kandi bigira ingaruka ku myigire.’

Dr Ndagijimana yanavuze ko inyigo isaba u Rwanda kwihutisha iterambere ry’imijyi cyane cyane iyunganira Kigali n’imito, kugira ngo ibe isoko y’iterambere, ubukungu bwayo bwuzuzanye n’ubw’icyaro.

Ati “Kugera ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwifuza atari umukoro woroshye ariko kwigira ku bihugu byagize icyo bigeraho binyuze muri iyi nzira n’ubunararibinye bw’igihugu mu iterambere birashoboka.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko iyi nyigo yuzuzanya na gahunda y’imyaka irindwi Guverinoma yatangije umwaka ushize, nayo igaraza uburyo izibanda ku nkingi zagaragajwe mu nyigo.

Yavuzemo izo kongerera ubushobozi abaturage harimo gushyiraho gahunda mbonezamikurire y’abana bato, ikubiyemo uburyo bugamije guhangana no kugwingira, imirire mibi, uburezi bw’abana bato n’isuku.

Hari kandi guhugura abarimu, kubaka ibyumba by’amashuri, kuvugurura integanyanyigisho n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi, Kristalina Gueorguieva, yavuze ko iyi nyigo itanga icyizere gikomeye ku iterambere ry’u Rwanda, harimo uko rworohereza ishoramari.

Raporo ya ‘Doing Business’ iheruka kurushyira ku mwanya wa 29 ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika mu bihugu byorohereza ishoramari.

Kristalina yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere gikomeye ariko ko rufite byinshi byo kwitaho birimo uburezi ruhereye mu mashuri y’incuke.

Nk’ uko Igihe cyabitangaje Banki y’Isi yizeje ko igiye kongera 10% by’ishoramari ryayo mu Rwanda mu mishinga itandukanye irimo uburezi, ubuhinzi, gahunda zo guteza imbere abaturage, ingufu, ibikorwa remezo, imiturire n’ibindi. By’umwihariko mu burezi Banki y’Isi izashoramo miliyoni 150$.


Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente n’Umuyobozi Mukuru muri Banki y’Isi Kristalina Gueorguieva baganira nyuma y’imurikwa ry’iyi nyigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa