skol
fortebet

U Rwanda rwakuyeho imisoro ku bikoresho byinjizwa n’ inganda zikora imyenda n’ inkweto

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016, inganda zikora imyenda, inkweto n’ibikomoka ku mpu zatangiye gusonerwa imisoro n’amahoro ku bikoresho fatizo zinjiza mu gihugu.
Ibi bikoresho fatizo birimo imashini, amatisi n’ibindi bikenerwa muri izi nzego.
Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri hagamijwe kubakira ubushobozi izi nganda kugira ngo zisuganye zibashe kugaburira isoko ryo mu Rwanda nyuma y’aho leta ifatiye icyemezo cyo guca caguwa.
Kireba inganda ziriritse n’into kuko inini zo zari (...)

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016, inganda zikora imyenda, inkweto n’ibikomoka ku mpu zatangiye gusonerwa imisoro n’amahoro ku bikoresho fatizo zinjiza mu gihugu.

Ibi bikoresho fatizo birimo imashini, amatisi n’ibindi bikenerwa muri izi nzego.

Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri hagamijwe kubakira ubushobozi izi nganda kugira ngo zisuganye zibashe kugaburira isoko ryo mu Rwanda nyuma y’aho leta ifatiye icyemezo cyo guca caguwa.

Kireba inganda ziriritse n’into kuko inini zo zari zisanzwe zarakuriweho imisoro.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ejo hashize, nk’uko byatangajwe na Safari Innocent, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba(Mineacom).

Yavuze ko ibikoresho by’ibanze mu gukora imyenda, inkweto n’ibindi bikomoka ku mpu bitazajya bisoreshwa amafaranga na make, hagamijwe kuzifasha kubaka ubushobozi.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo gufasha inganda z’imyenda, iz’inkweto n’ibikomoka ku mpu kubaka ubushobozi bwazo ngo zibashe kugeza ibyo zikora ku isoko. Ni icyemezo cyafashwe na leta kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa ejo hashize. Twagiranye inama n’abagenerwabikorwa turi kumwe n’ubuyobozi bwa gasutamo tubagezaho iyi gahunda.”

MINEACOM yatangaje ko irimo gufasha abagikora ku giti cyabo n’abafite za atelier kwibumbira mu makoperative manini kugira ngo ibikoresho bakenera na bo bajye bajya kubyizanira mu mahanga.

Inganda ziciritse ni nyinshi na ho into zibarirwamo n’abadozi bafite za ateliers ntoya biganjemo abakorera mu makoperative abarizwa mu dukiriro two hirya no hino mu gihugu nk’uko Mineacom ikomeza ibitangaza.

Kugeza ubu leta imaze kubaka uruganda rukora inkweto mu Karere ka Gatsibo ariko hari n’abandi bashoramari bagenda bashinga za atelier ziciriritse.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Nzeri uyu mwaka yamenyeshejwe aho ingamba na gahunda byo guteza imbere Inganda z’imyenda n’iz’inkweto n’ibikomoka ku mpu zo mu Rwanda bigeze, yishimira ko biri gutera imbere ku ntambwe ishimishije.

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bateranye muri Werurwe uyu mwaka bemeza guteza imbere imyenda n’ibikomoka ku mpu bikorerwa imbere muri ibyo bihugu.

Guca caguwa ni ingingo yakuruye impaka ndende igitangazwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko inzego zibishinzwe zikagaragaza ko nta kibazo bizateza ahubwo ari mu rwego rwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu no kurinda igihugu gusohora amafaranga menshi.

Kuva tariki ya 2 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto byinjira mu Rwanda byarambawe(caguwa) byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

U Rwanda rutakaza miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika, akoreshwa mu gutumiza imyenda ya caguwa mu mahanga buri mwaka.

Inganda nka UTEXRWA na S&H ziri mu zikorera imyenda mu Rwanda, ndetse leta ivuga ko igiye kugerageza gukomeza kureshya abashoramari ngo izo nganda ziyongere, no guteza imbere abanyabukorikori bakora ibijyanye n’ubudozi bw’imyenda ndetse n’inkweto.

Nta mibare iragaragazwa y’ibyo izi nganda zishyira ku isoko mu gihe runaka ugeranije n’ibikenewe.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa