skol
fortebet

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika mu kugira imihanda myiza

Yanditswe: Monday 22, Jan 2018

Sponsored Ad

Raporo y’ihuriro mpuzamahanga k’ubukungu World Economic Forum ya 2017/2018 igaragaza ko u Rwanda ruza k’umwanya wa 2 muri Afurika mu kugira imihanda yubatse neza n’amanota 5 kuri 7.
Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwongereye ingufu mu kwita ku bikorwa remezo cyane cyane imihanda ndetse n’ibiraro, ibintu byatanze umusaruro ushimishije mu iterambere ry’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.
Muri rusange iyi raporo ikaba igaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bihagaze neza muri Afurika mu bijyanye (...)

Sponsored Ad

Raporo y’ihuriro mpuzamahanga k’ubukungu World Economic Forum ya 2017/2018 igaragaza ko u Rwanda ruza k’umwanya wa 2 muri Afurika mu kugira imihanda yubatse neza n’amanota 5 kuri 7.

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwongereye ingufu mu kwita ku bikorwa remezo cyane cyane imihanda ndetse n’ibiraro, ibintu byatanze umusaruro ushimishije mu iterambere ry’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Muri rusange iyi raporo ikaba igaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bihagaze neza muri Afurika mu bijyanye n’imihanda yoroshya ubucuruzi.

Muri iyi raporo, u Rwanda ni urwa 2 nyuma ya Namibia ya mbere muri Afurika, mu gihe ruza k’umwanya wa 32 ku isi k’urutonde rusange rw’ibihugu 137 ruyobowe n’igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifite amanota 6.4 kuri 7.

Ibitekerezo

  • Imihanda myiza muba muvuga niyi Kgli gusa? Kgli ntabwo ariyo irepresanta u Rwanda

    South Africa , Moroco, Egypt, Tunis, Nairobi......... nibindi biheze he

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa