Kigali

‘Umuturage azacibwa 5000 kugera ku 100 000 niyemera ko bamumfunyikira mu ishashi ’ REMA

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 October 2017 Yasuwe: 1174

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyatangaje ko umuntu uzongera kwemera gupfunyikirwa ibicuruzwa mu ishashe azaca acibwa amande yaba umucuruzi cyangwa umuguzi.

Iki kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, cyatangaje ko umuguzi azajya acibwa kuva ku bihumbi 5 kugera ku bihumbi 100.

Muri 2008 u Rwanda rwashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi akozwe muri palasitike kubera ikibazo ateza cyo kwangiza ibidukikije.Iki kigo REMA yazindukiye mu bukangurambaga bwo guca amashashi, aho mu bice bitandukanye birimo Nyarutarama, Nyabugogo n’ ahandi hafatwa abantu bafite ibicuruzwa bifunze mu mashashi.

Kuba bimwe mu bihugu bituranye n’ u Rwanda byarashyigikiye icyemezo cyo guca amashashi ngo bitanga icyizere cy’ uko aya mashashi azacika nk’ uko byatangajwe n’ Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Israel Dufatanye.

Israel Dufatanye yatangaje ko ryo guca amashashi rihana n’umuturage wemera ko bamupfunyikira ibyo ahashye mu isashe na we rimuteganyiriza ibihano.
Yagize ati: “Umuturage uza guhaha bakamupfunyikira umunyu cyangwa se isukari mu isashi akabyemera na we itegeko rimuteganyiriza amande kuva ku Frw 5000 -100.000.”

Ibindi bihano bihabwa n’ukora amasashi cyangwa uyacuruza aho itege No57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 riteganya ko uruganda, ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umuntu wese afatanwe amasashe abujijwe mu bubiko bayakora cyangwa bayakoresha. Ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 – 12 n’ihazabu y’amafaranga kuva 100.000 – 500 000.

Mu gihe uyacuruza we ahanishwe amande kuva ku 10 000 – 300 000Rwf.
Muri ubu bukangurambaga abakozi ba REMA n’abashinzwe umutekano bazengutse ahantu hatandukanye bafata ibicuruzwa nk’imigati n’amandazi byari bipfunyitse mu masashi atemewe ndetse n’ayo bitagenewe ko apfunyikwamo.
Israel Dufatanye yanatangaje ko hari abantu benshi bayafatanywe bamwe bacibwa amande abandi bahabwa imbabazi baranihanangirizwa ngo kuko ik’igenderewe si uguhana gusa.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, akangurira Abaturarwanda gufatanya na REMA mu kurwanya abakoresha amasashe ya pulasitike rwihishwa, birinda kwemera guhabwa ibicuruzwa mu masashe ya pulasitiki ndetse banatanga amakuru aho bayabonye.

Yagize ati: “Turasaba buri wese kutubera ijisho akatumenyesha aho abonye bacuruza cyangwa bapfunyika mu masashe ya pulasitike yaciwe. Turasaba kandi abaturarwanda kutemera ko umucuruzi abapfunyikira ibicuruzwa mu isashe ya pulasitike, ahubwo bakamusaba gukoresha ibindi bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije. Turashishikariza abaturarwanda kugira umuco wo kwitwaza ibyo bahahiramo bitangiza ibidukikije, aho gutegereza ko abacuruzi ari bo babaha ibyo gupfunyikamo.”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KAREMERA Andrew

    Ibyo REMA ikora byo kurinda Environment ni byiza cyane.Ikibazo nuko ibihugu bikomeye,cyane cyane USA,China,India,etc...,bifite INGANDA zohereza imyuka mibi mu kirere (CO2),bigatera Climate Change.Niyo mpamvu mubona isi ifite ibibazo bya:Wildfires,Hurricanes,Typhoons,ubushyuhe bukabije,Earthquakes,Tsunamis,etc...Climate Change ishobora gutuma isi ishira.Niyo mpamvu abahanga benshi bavuga ko Imperuka iri hafi cyane.Ikindi cyerekana ko IMPERUKA iri hafi,nuko ibihugu byinshi bimaze gukora Atomic Bombs nyinshi.Nta kabuza bizarwana bizikoreshe.Cyokora imana izabatanga,yice abantu bose bashaka kwangiza isi,kandi itwike INGANDA zabo hamwe n’INTWARO zabo.Ibyo bizaba kuli ARMAGEDDON mujya mwumva iri hafi (Yeremiya 25:33).

    4 months ago

Inzindi nkuru

Umunyemari Bapfakurera yatorerwe kuba Perezida w’ urugaga rw’...

Umucuruzi w’ umushoramari Robert Bapfakurera niwe watorewe kuba Perezida w’...
23 February 2018 Yasuwe: 616 0

Kigali: Polisi ifunze abasore babiri bafatanywe amafaranga y’amahimbano

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka...
20 February 2018 Yasuwe: 305 0

Rwamagana: Bafatanywe amapaki 900 y’amasashi ya Pulasitiki atemewe...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ku itariki ya 14...
17 February 2018 Yasuwe: 271 0

Kigali: Afungiye kwiba moto akoresheje urufunguzo rw’urucurano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ifunze uwitwa Nubahumpatse Jean...
16 February 2018 Yasuwe: 496 0

Ruhango: Yatawe muri yombi aha ibihumbi 200 Rwf umupolisi ngo amufashe mu...

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza,...
15 February 2018 Yasuwe: 1171 1

Ibiciro by’amata byazamuwe mu gihugu hose

Guhera tariki ya 13 Gashyantare, 2018 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu...
14 February 2018 Yasuwe: 2097 1