skol
fortebet

Umusaruro mbumbe wazamutseho 10,6% mu gihembwe cya 1 cya 2018

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare batangaje kuri iki gicamunsi ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka usanzwe wa 2018, ubukungu bwazamutse ku kigereranyo cya 10,6% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Sponsored Ad

Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare “NISR” cyagaragaje ko mu gihembwe cya mbere (Mutarama-Werurwe) cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri miliyari 1 985 Frw uvuye kuri miliyari 1 816 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2017.

Yusuf Murangwa, umuyobozi wa ‘NISR’ yavuze ko uyu ari umusaruro mwiza ukomoka ku kuba n’inzego zose z’ubukungu zarazamutse bigaragara.

Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku kigero cy’umunani ku ijana (8%) ugereranyije n’umusaruro wari wabonetse mu gihembwe cya mbere cya 2017, ahanini ngo kubera umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga wazamutseho 6%.

Aha, n’umusaruro ukomoka kubyoherezwa mu mahanga wazamutseho 46%, ahanini ngo kubera umusaruro w’ikawa n’icyayi wiyongereye cyane.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ikibazo k’ibiza cyabayeho muri aya mezi abiri ashize bizagira ingaruka mu mibare y’igihembwe cya gatatu aho kuba icya kabiri byabayemo.

Ati “Ikindi ni uko kumenya neza ingaruka zabyo ku bukungu bwose, ni ukureba ku buhinzi nyir’izina ariko no kureba uburyo izindi nzego z’inganda na Serivise zizaba zazamutse kuko ubukungu ni igiteranyo cy’ibyo bitatu byose biri kumwe, ntabwo ari ibintu yavuga uyu munsi ngo amenye uko bizaba bihagaze ariko ni ibintu dukurikirana.”

Murangwa yavuze ko umusaruro w’urwego rw’inganda wo wazamutseho 7% bitewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 8%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko uko umusaruro mbumbe w’igihugu uhagaze bitanga icyizere ku gipimo cy’izamuka ry’ubukungu mu 2018.
Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2018 dufite igipimo cy’izamuka ry’ubukungu rya 7.2%. Kugira 10.6% mu gihembwe cya mbere ni igipimo cyiza cyane, dutegereje kureba uko ibindi bihembwe bizitwara.”
Yasobanuye ko imyuzure yabaye hirya no hino mu gihugu yagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi ariko ibipimo byazo bizagaragazwa mu gihembwe cya gatatu cya 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa